METEO Rwanda yaburiye Abanyarwanda ko imvura izaba nyinshi cyane mu gihugu.

7,067
Mu Rwanda habaruwe 65 bishwe n'imvura yaguye mu ijoro – IMVAHONSHYA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatanze integuza ko hagati ya tariki ya 1 na 10 Ugushyingo 2020, hateganyijwe imvura nyinshi.

Mu itangazo ryasohowe ku wa 31 Ukwakira, Meteo Rwanda yatangaje ko iyi mvura izagwa hirya no hino mu gihugu, ariko hateganyijwe ko Intara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, arizo zizabona imvura nyinshi cyane.

Meteo Rwanda yatangaje ko iyi mvura nyinshi izaturuka ku kuba mu karere u Rwanda ruherereyemo hagaragara isangano ry’umuyaga ndetse n’ubuhehere bw’umwuka buturuka mu Nyanja y’Abahinde, bwiyongereyeho gato ugereranyije n’uko byari bimeze mu minsi ishize.

Meteo Rwanda yatangaje ko mu kwezi kwa Nzeri 2020, mu Rwanda hateganyijwe kuzagwa imvura iri hagati ya milimetero 60 na 160.

Imvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 140 na 160 mu Karere ka Musanze, mu Majyaruguru y’Akarere ka Gakenke n’igice gito cy’amajyarurugu y’Akarere ka Ngororero na Muhanga.

Iteganyijwe kandi mu burasirazuba bw’akarere ka Rusizi, mu bice by’amajyepfo y’Akarere ka Karongi, no mu bice byinshi by’uturere twa Burera, Nyaruguru, Nyabihu, Nyamagabe na Nyamasheke.

Naho imvura nke iri hagati ya ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe mu Burasirazuba, mu turere twa Nyagatare na Gatsibo no mu gace gato k’akarere ka Kayonza kugera kuro pariki y’igihugu y’Akagera.

Iyi mvura kandi iziyongera ku matariki ya mbere n’iya kabiri no kuva tariki ya gatandatu kugeza mu mpera z’iminsi icumi, ariko ku yindi minsi hazaba hazagwa imvura nke.

(Src:Igihe)

Comments are closed.