Canada: Babiri bishwe batewe ibyuma mu mugi rwagati, abarenga batanu barakomereka.

9,426
Image

Abantu batari munsi ya babiri bishwe batewe icyuma, abandi batanu barakomereka mu mujyi wa Québec muri Canada.

Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 31 Ukwakira. Polisi yo mu mugi wa Quebec yavuze ko icyo gikorwa kigayitse cyakozwe n’umugabo wari “wambaye imyenda yo mu gihe cya kera” agikora ateye “ku bantu benshi” akoresheje intwaro ifite ubugi.

Abapolisi bavuze ko umugabo uri mu kigero cy’imyaka 20 yatawe muri yombi mbere gato ya saa saba z’ijoro (01:00) zaho.

Ariko abahatuye bakomeje gusabwa kutava mu ngo zabo bakifungirana mu gihe iperereza rikomeje.

Icyo gitero cyabereye hafi y’ahakorera inteko ishingamategeko ya Canada, mu gace kabumbatiye amateka kazwi nka Old Quebec.

Amakuru ya mbere ajyanye n’icyo gitero yamenyekanye mbere gato ya saa yine n’iminota 30 za nijoro (22h30) ku isaha yaho.

Nyuma yo gutabwa muri yombi hafi y’agace k’ubucuruzi kazwi nka Espace 400e, uwo mugabo yajyanwe ku bitaro. Batanu bakomeretse na bo barimo kuvurirwa ku bitaro.

Abanyamakuru bari aho byabereye batangaje amafoto y’ahashinzwe ibirindiro bya polisi hanze y’inyubako y’inteko ishingamategeko.

Image

Ni igitero cyabereye hafi y’inyubako y’inteko ishingamategeko

Leave A Reply

Your email address will not be published.