Hakenewe ingamba ku bantu bahishira abasambanya abana-Mukasine Marie Claire.

8,524

Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Mukasine Marie Claire, avuga ko hakenewe ingamba ku bantu bahishira abasambanya abana n’ingamba zo kwigisha no kudahishira abakora ibyo byaha.

Yabivuze mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta yabaye kuri uyu wa 29 Ukwakira 2020.

Mukayisire yavuze ko ikibazo cyo guhishira abasambanya abana gihari kandi gihungabanya uburenganzira bw’umwana, kikaba cyaranagaragaye no mu birego Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yagiye yakira.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda ndetse n’imiryango itari iya Leta bavuga ko ibyaha byo guhohotera abana bikwiye guhagurukirwa ndetse amategeko abihana agakazwa ku buryo n’abahishira abantu bakora ibyo byaha bajya bakurikiranwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya abana.

Umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda z’Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Murwanashyaka Evariste, avuga ko hari ababyeyi bagerageza kunga abana n’ababahohoteye bagamije indonke.

Murwanashyaka avuga ko abahishira abasambanya abana bagomba kumenya ko guhishira uwakoze icyaha ari icyaha gihanirwa ku buryo na bo bafatwa nk’abafatanyacyaha kugeza no ku mubyeyi uhishira uwahohoteye umwana we.

Agira ati:” Abana bakwiye kwigishwa uburenganzira bwabo kugira ngo babashe kubuharanira.”

Ubushinjacyaha buherutse gutangaza ko mu Rwanda hose, kuva muri Nyakanga 2017 kugera mu Ukuboza 2019, amadosiye y’abasambanyije abana yashyikirijwe Ubushinjacyaha yari 8212, ayoherejwe mu nkiko yari 5305, na ho imanza zasomwe kugeza icyo gihe zari 4026, muri zo Ubushinjacyaha bwatsinze izigera ku 3043.

Comments are closed.