“MicoTheBest” yikomye abirirwa bavuga ko aririmba ibishegu.

7,564

Mico The Best wongeye gusohora indirimbo yumvikanamo amagambo aganisha ku rukundo rwo mu buriri, yahaye gasopo abarimo Ama G the Black bakunze kumwibasira bamushinja kuririmba indirimbo zirimo amagambo y’ibishegu.

Ama G the Black mu minsi ishize yakunze kugaragara mu biganiro bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko atishimiye indirimbo z’abahanzi barimo Mico The Best.

Uyu muraperi yashinjaga abarimo Mico The Best gukora ibihangano biyobya urubyiruko kubera amagambo bakoresha arimo ibishegu.

Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Mico The Best yagarutse kuri Ama G the Black n’abandi bahanzi bakunze kumunenga kuririmba indirimbo ziganjemo ibishegu.

Uyu muhanzi abashinja kwibasira ibihangano bye bashaka kwimenyekanisha. Yabasabye kurekera aho gukoresha umunwa ahubwo bagahanganisha indirimbo kuko bose ari abahanzi.

Ati “Baba bashaka kwimenyekanisha kugira ngo abantu bavuge bati wa muntu na we arahari.”

“Ibikorwa byacu byakabaye ari byo bihangana ku isoko kurusha umunwa. Ukaza ugakora indirimbo ivuguruza iyanjye, bitewe nuko wayiririmbye neza ikaba yakundwa. Umunwa w’umuhanzi ubundi ukwiye kugendera mu njyana.”

Abajijwe neza niba ubu butumwa bureba na Ama G the Black, Mico The Best yagize ati “Sinari nzi ko yikomye ibihangano byanjye, ariko niba yarabikoze ndumva ari we bireba cyane n’abandi nka we.”

Mico The Best yasabye abahanzi gukora cyane bakareka guhugira mu kuvuga ku bakoze.

Usibye kwimenyekanisha, Mico The Best ashinja abamunenga kuririmba ibishegu kumugirira ishyari.

Ati “Njye singira ishyari, iyo umuntu akoze neza ndamushima. Igihe nanjye neguye umutwe, hakaba hari umuntu ubona ko meze neza yakabaye anshima aho kugenda amvuga.”

Mico The Best yibukije abamunenga ko ubwiza bw’igihangano bureberwa neza ku buryo gikundwa n’abakunzi b’umuziki kuruta mu magambo.

Ibi byose Mico The Best abigarutseho nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Ubunyunyusi’ nayo yumvikanamo amagambo y’urukundo ruganisha mu buriri.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.