MIKE Tayson yemeye gutanga Akayabo ku musore Uzemera kurongora umukobwa we uheze ku ishyiga

20,948

MIKE Tayson wabaye icyamamare mu mukino w’iteramakofi mu baremereye yemeye gutanga akabakaba miliyari 10 y’amafranga y’u Rwanda ku musore wemera kurongora umukobwa we.

Buri mubyeyi ahorana inzozi n’ibyifuzo byo kubona abana be babayeho neza mu munezero, akababazwa no kubona urubyaro rwe rubayeho nabi, ako niko gahinda kenda guturitsa umutima wa Bwana MIKE TAYSON wamenyekanye cyane mu mukino w’iteramakofi, agaterwa n’umukobwa we w’imfura umaze imyaka myinshi nta mugabo. MITCHEL TAYSON ni umukobwa w’imfura wa MIKE TAYSON umaze kugira imyaka itari mike ariko kugeza ubu akaba ataragira umugabo umubenguka ngo amurongore, mu rwego rwo kunezeza umukobwa we MIKE TAYSON yashyizeho igihembo cya miliyari zisanga 10 z’amafranga y’u Rwanda ku musore uzabenguka akarongora umukobwa we.

MITCHEL TAYSON umukobwa wa MIKE TAYSON ateye neza nka se umubyara, ni umukobwa ukomeye ndetse uremereye cyane kuko afite ibiro 150, afite ibigango ku buryo abasore benshi bamutinya.

Abantu benshi bemeza ko impamvu bigoye ko abona umugabo ari imiterere ye. Kugeza ubu nta musore n’umwe urandika avuga ko yiteguye kwakira ako kayabo ngo arongore uwo mukobwa. Gusa MIKE TAYSON we yavuze ko yizeye bidatinze umusore wifuza ayo mafranga azabobeka maze agaha umukobwa we ibyishimo nawe akaba umubyeyi nk’abandi.

KALINDA CYNTHIA

Indorerwamo.com

Comments are closed.