Miliyari zisaga 60 zigiye gukoreshwa mu kuzahura ubucuruzi bwangijwe na Covid-19

5,839
Kwibuka30

Ubucuruzi bwo mu Rwanda bwazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 bwagenewe inkunga ya miliyoni 55 z’Amayero, asaga miliyari 63.8 z’amafaranga y’u Rwanda, zatanzwe na Banki y’Ishoramari y’u Burayi [EIB] zikazacungwa na Banki ya Kigali ndetse na KCB-Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel yashimiye EIB umusanzu itanze mu gushyigikira urwego rw’abikorera itangiriza mu Rwanda gahunda yayo yo gutanga miliyoni 175 z’Amayero mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba yo guhangana n’ingaruka za COVID-19.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba cyungukiye muri gahunda nshya yo gutanga inkunga y’igihe kirekire haba mu mafaranga y’u Rwanda ndetse n’amadolari y’Amerika.

Minisitiri Dr. Ndagijimana yagize ati: “Icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubucuruzi bw’u Rwanda bigira ingaruka mbi ku bukungu ku gihugu cyacu. Ubufatanye bwa Banki y’Ishoramari y’u Burayi, Banki ya Kigali na KCB-Rwanda bizatuma ubucuruzi bushobora gukomeza gushora imari, cyane ko inkunga izanoza uburyo bwo kugera ku mari ku masosiyete agira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’abagore n’abakobwa.”

Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi Thomas Östros, ati: “Kuva COVID-19 yaduka, Banki y’ishoramari y’u Burayi yakoranye n’amabanki akomeye ndetse n’ibigo by’imari muri Afurika kugira ngo ibigo bikomeze gushora imari, kurinda imirimo no gukoresha amahirwe mashya mu bucuruzi. Amasezerano yashyizweho umukono uyu munsi azafasha gushimangira ubukungu mu Rwanda kandi akubiyemo inkunga igenewe ba rwiyemezamirimo b’abagore n’ibigo byihutisha iterambere ry’ubukungu bw’umugore. ”

Kwibuka30

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi, na we ati: “Twishimiye gufatanya na Banki y’Ishoramari y’u Burayi mu gutera inkunga ubucuruzi bw’u Rwanda bwibasiwe n’icyorezo cyane cyane ubucuruzi buyobowe n’abagore. Amafaranga yatanzwe azafasha abakiliya bacu kuguma hejuru kandi bakomeze gutera imbere na nyuma ya COVID-19. Iki kigo kiruzuriza imbaraga za Guverinoma y’u Rwanda na Banki ya Kigali zo kuzamura ubukungu bw’Igihugu.”

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya KCB mu Rwanda, George Odhiambo, yagize ati: “Twishimiye kugira uruhare muri ubwo bufatanye na Banki y’ishoramari y’u Burayi. Twizera iterambere ubucuruzi bw’imbere bufite uburyo bwinshi bubonamo inkunga, bugamije ingamba zitandukanye zo kuzamura urwego. Mu myaka 2 ishize twabonye ubucuruzi n’imiryango myinshi yibasiwe cyane na COVID-19. Kubera iyo mpamvu, uku ni uguhuriza hamwe mu gihe gikwiye amaherezo azagirira akamaro ba rwiyemezamirimo b’abagore, benshi muri bo bakaba inkingi ya sosiyete yacu ”.

Muri iyo nkunga 30% ni yo yagenewe gushyigikira ubucuruzi bwa ba rwiyemezamirimo b’abagore. Abagore bayoboye amasosiyete n’ibigo bigira uruhare mu ireme ry’uburinganire bazoroherezwa kubona imari kugeza kuri 30% by’amafaranga yose yatanzwe mu mirongo ibiri y’inguzanyo.

Kugenera inkunga ibigo bishyigikira ubushobozi n’ubukungu bw’umugore bizakorwa hashingiwe ku bipimo bya EIB bya SheInvest hamwe n’ibipimo ngenderwaho bya 2X ku Isi.

EIB ni ikigo gitanga inguzanyo z’igihe kirekire cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gikorera mu Rwanda kuva mu 1977, kikaba gitanga miliyoni zisaga 206 z’amayero mu ishoramari ry’abikorera ndetse na Leta mu gihugu hose.

Comments are closed.