Abapolisi 35 bahuguriwe ku kurwanya inkongi

3,396

Ishami rya Polisi y’ u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abapolisi 35 bakorera mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu. Bahuguwe ku kurwanya inkongi. Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira, ni muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo guhugura abapolisi mu mashami bakoreramo kugira bagire ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye no kurwanya inkongi.

Bahuguwe ku bitera inkongi, gukumira inkongi, kuzimya inkongi hifashishijwe ibikoresho bizimya inkongi n’ibindi.

Asoza aya mahugurwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rutsiro, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira yasabye abahuguwe kuzakoresha neza ubumenyi bahawe.

Yagize ati” Ubumenyi muhawe ni ingenzi mu kazi kacu ka buri munsi k’umutekano. Murasabwa guhora mubyibuka kandi mubikoresha kugira muzabashe kuzuza inshingano  za buri munsi.”

Umwe mu bahuguwe, SGT Jean Damascene Uwizeyimana yavuze ko yungutse ubumenyi bwinshi ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwateguye ayo mahugurwa.

Yagize ati” Twigishijwe ibintu byinshi twunguka ubumenyi buzadufasha gusohoza neza inshingano zacu. Turashimira ubuyobozi bwacu kuba barateguye aya mahugurwa kandi turabasezeranya kuzakoresha neza ubu bumenyi duhawe.”

Aya mahugurwa yari inshuro ya kabiri ahawe abapolisi bakorera mu Karere ka Rutsiro, aya mbere yari yabaye tariki ya 10 Ukwakira 2021 hari hahuguwe abapolisi 36.

Comments are closed.