MINEDUC yamaze impungenge bamwe mu barimu bari bafite ubwoba ko bazirukanwa nibatsindwa

6,864
Kwibuka30

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko ibizamini by’Icyongereza abarimu n’abandi bakozi b’ibigo by’amashuri barimo gukora ntawe bigamije kwirukana mu kazi, ahubwo ari ukugira ngo bagenerwe amahugurwa abongerera ubumenyi muri urwo rurimi.

Ibyo ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cya KT Radio ejo hashize ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, cyibanze ku myiteguro y’itangira ry’amashuri.

Ibyo bizamini byatangiye gukorwa ku wa Kabiri tariki ya 06 Ukwakira 2020, bitangirira mu Mujyi wa Kigali, ariko bikazakomereza mu bindi bice by’igihugu.

Minisitiri Uwamariya avuga ko icyo kizamini cyakuruye impaka aho hari abibaza ko cyaba kigamije kwirukana abo kizatsinda, ahubwo we akabahumuriza.

Agira ati “Iki kizamini cyakuruye impaka cyane, bamwe bati barashaka ko abazagitsindwa bahagarikwa mu kazi ariko si cyo kigamije. Muzi ko tugiye gutangira kwigisha mu Cyongereza kuva mu wa mbere w’amashuri abanza, ubundi wasangaga abana barangiza abanza Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda nta rurimi na rumwe bazi neza”.

Ati “Iki kizamini kirimo gukorwa ni icyo gushyira abarimu mu byiciro bityo tubahugure mu rurimi rw’Icyongereza, si ikizamini kije kugira abarimu gikura mu kazi. Ni ukugira ngo kidufashe gutegura amahugurwa ajyanye n’icyiciro umuntu arimo. Bagifate nk’isuzumabumenyi muri urwo rurimi nk’irizakorerwa abanyeshuri nibatangira kwiga”.

Asaba kandi abarimu bose kwitabira ayo mahugurwa, cyane ko bazi ko amabwiriza avuga ko bagomba kwigisha mu Cyongereza.

Kwibuka30

Ati “Buriya ikintu cyose kugira ngo ukimenye bisaba kugikunda ukagishyiramo imbaraga, abarimu bacu rero ndabasaba kubyitabira. Niba uzi ko uri mwarimu kandi amabwiriza akavuga ko ugomba kwigisha mu Cyongereza, wagombye kuba wikorera amahugurwa ubwawe hejuru y’ayo ugenerwa”.

Minisitiri Uwamariya na we yitanzeho urugero rw’uko yagowe no guhindagura indimi mu myigire ye kuko yize mu Gifaransa, ariko ngo abasha kubyikuramo neza.

Ati “Amashuri abanza yose nayize mu Kinyarwanda kandi ayisumbuye nagombaga kuyiga mu Gifaransa. Ngiye muri kaminuza, icyiciro cya mbere niga mu Gifaransa na ho mu cya kabiri niga mu Cyongereza ndetse nsabwa no kwigisha mu Cyongereza kuko nari mwarimu muri kaminuza, udakoze ibishoboka byose ngo wige ururimi mu kazi ukora buri munsi byaba ari ikibazo”.

Yongeraho ko ururimi iyo umuntu ataruzi neza, bigaragara nk’aho n’ibyo yigisha atabizi neza, ari yo mpamvu abarimu basabwa gushyiramo ingufu.

Ati “Icyongereza tugishyiremo ingufu, dutangirane na cyo mu mwaka wa mbere, n’abarimu bemere uwo musaraba bakore ibishoboka byose bihugure, cyane ko atari ugutangirira kuri zero. Umuntu abishatse mu gihe gito yaba akidudubiza, gusa iyo umuntu atabonye ikimusunika na none ntabwo ashyiramo za mbaraga koko”.

Ati “Si byiza rero ko nyuma y’amahugurwa twazakora irindi suzuma tugasanga uracyari hahandi, ururimi ni ikintu cy’ingenzi cyane. Ushobora no kuba uzi ibintu ariko utabasha kubisobanura neza, umuntu akagira ngo nta byo uzi kandi ubizi, n’abarimu bacu ni beza cyane ariko kubera za mbogamizi z’ururimi ntibabashe gusobanurira abana, twemere ko ari ikibazo bityo aya mahugurwa tuyahe agaciro”.

Avuga kandi ko impinduka buri gihe zigora, cyane cyane nko kuri abo zitangiriyeho ariko ngo ubushake ni bwo buzatuma ikibazo gikemuka.

(Src:Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.