Umutoza w’Amavubi yashyize hanze abakinnyi 37 bagiye gutangira imyitozo.

11,186
ISIMBI.RW - Mashami Vincent aricuza

Umutoza mukuru w’amavubi Bwana VINCENT MASHAMI amaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 37 bagomba guhita bitabira umwiherero bagatangira n’imyitozo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo Umutoza w’ikipe y’u Rwanda AMAVUBI yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bagera kuri 37 bazifashishwa mu mikino ibiri ya vuba, muri iyo mikino hari uwo u Rwanda ruzakira ikipe y’igihugu ya Cap-Vert.

Iyi mikino yombi yagombaga guhuza u Rwanda na Cap-Vert mu mpera za Werurwe, ariko isubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Amavubi yakabaye yatangiye umwiherero kuri uyu wa Gatatu, ariko uzatangira ku wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira nyuma yo gupimwa.

Umukino ubanza uzabera i Praia muri Cap-Vert ku wa 13 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Abakinnyi 37bahamagawe

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu SC), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Abugarira: Bayisenge Emery (AS Kigali), Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Nirisarike Salomon (Pyunick, Armènie), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC) na Rusheshangoga Michel (AS Kigali).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgique), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Suède), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Nsabimana Eric (AS Kigali), Niyonzima Olivier (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu SC), Twizerimana Martin Fabrice (Police FC), Muhire Kevin (El Gaish, Egypt), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Manishimwe Djabel (APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Rubanguka Steve ( A.E Karaikskakis FC, Greece) na Nshuti Dominique Savio (Police FC).

Abataha izamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC), Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Kévin Monnet-Paquet (St Etienne, France), Bizimana Yannick (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali), Mico Justin (Police FC), Sibomana Patrick (Police FC)na Iyabivuze Osée (Police FC).

Abakinnyi bo ku rutonde rwo gutegereza

Usengimana Faustin (Police FC), Ndekwe Felix (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Kalisa Rachid (AS Kigali), Usengimana Danny (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC), Iranzi Jean Claude (Aswan SC, Misiri), Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Nshuti Innocent (APR FC) na Twizerimana Onèsime (Musanze FC).

Kévin Monnet-Paquet wa Saint-Etienne mu Bufaransa ni we mukinnyi mushya wagaragayekuri uru rutonde, ni nyuma y’uko hari hashize imyaka ibiri yemeye gukinira u Rwanda.

Mashami Vincent yavuze ko bazatangira umwihero bifashisha abakinnyi b’imbere mu gihugu mu gihe abakina hanze bazasanga bagenzi babo tariki ya 24 Ukwakira 2020.

Inzozi za Kevin Monnet-Paquet zo gukinira Amavubi zikomeje kuyoyoka -  Kigali Today

Monnet Paquet ari mubahamagawe bitezweho byinshi

Leave A Reply

Your email address will not be published.