MINEDUC yemeje ko ururimi rw’amarenga rugiye kujya rwigishwa hose mu mashuri

4,015
Kwibuka30

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’uburenganzira bwa muntu, ko mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza, ubu inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga nyarwanda yamaze gutegurwa, hategerejwe ko yemezwa ubundi ururimi rw’amarenga rugatangira kwigishwa hose mu mashuri.

Ibi Minisitiri Uwamariya yabitangaje tariki ya 17 Gicurasi 2023, mu biganiro yagiranye n’abagize iyi Komisiyo ubwo yamugezagaho bimwe mu bibazo bijyanye n’uburezi bw’abafite ubumuga, babonye mu byumweru 2 bamaze basura abafite ubumuga hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Uwamariya yagaragaje imbogamizi za bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire yo kutajyana abana bafite ubumuga mu ishuri, iy’uko nta mashuri ya Leta ahari yigisha abana bafite ubumuga, by’umwihariko n’ingengo y’imari idahagije ku guhugura abarimu no kubona ibikoresho bifasha abafite ubumuga.

Ati “Ibyo bibazo byose Leta irabizi, turimo kubishyiramo imbaraga kugira ngo bibonerwe igisubizo”.

Iyi Komisiyo kandi yagiranye ibiganiro n’ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), hamwe n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), yabagaragarije ko ubuvuzi n’uburezi bw’abana bafite ubumuga, bikiri imbogamizi mu gushaka igisubizo, kugira ngo uburezi bwabo bugende neza.

Minisitiri w’uburezi aganira n’abasenateri

Kwibuka30

Perezida w’iyi Komisiyo, Umuhire Adrie, avuga ko abafite ubumuga bavurirwa kuri mituweri bavurwa inshuro imwe mu mwaka, noneho yakenera kongera kwivuza ugasanga yiyishyurira 100% kandi afite ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Mu mbogamizi twabonye z’ubuzima ni uko bavurwa inshuro imwe bakoreshe ubwisungane ndetse bagahabwa ubuvuzi bw’ibanze, ugasanza hari ibindi bintu bakenera mituweri itabishyurira, tugasaba ko bahabwa serivisi zose bakenera hakoreshejwe ubwisungane”.

Senateri Umuhire avuga ko mu nshingano za Sena harimo no gutanga inama ku bibazo biba byagaragaye, kugira ngo bibonerwe ibisubizo birambye, ndetse bakanabiganiraho n’izindi nzego bireba bigashakirwa igisubizo.

Yongeraho ko usanga n’ababyeyi babo bafite ibibazo bibasaba amafaranga menshi, ku buryo usanga bari mu kiciro cy’abakene ndetse ugasanga ibyo bibazo rimwe na rimwe, bitumye habaho amakimbirane mu muryango kubera uwo mwana babyaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, na we yagaragarije iyi Komisiyo imbogamizi z’uko nta mibare ihamye y’abafite ubumuga ihari, n’ibyiciro by’ubumuga bafite, hanagaragara icyuho mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo mu bigendanye n’imyubakire, uburezi, ubwikorezi n’itumanaho.

NUDOR yo yabwiye iyi Komisiyo ko mu bikorwa isanzwe ikora by’ubuvugizi n’ubukangurambaga, ubu abana bafite ubumuga 1,205 bashyizwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye, naho abarimu 236 barahuguwe ku kwigisha muri ‘Braille’ n’ururimi rw’amarenga, gusa haracyari ibigikeneye gukorwa kugira ngo uburezi n’ubuvuzi bw’abafite ubumuga bwitabweho uko bikwiye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.