Minisitiri w’Intebe wa CAR yashimiye abapolisi b’u Rwanda bamurinda 

3,532

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bo mu itsinda RWAPSU, ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi bamaze umwaka bakora ko kumucungira umutekano.

Ni mu muhango wari witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo abayobozi muri Guverinoma n’ab’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, ku wa Kabiri taliki ya 16 Gicurasi. 

Uwo muhango wabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe mu murwa Mukuru Bangui, aho yashyikirije abapolisi b’u Rwanda ibyemezo by’ishimwe (certificates of satisfaction). 

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, Minisitiri w’intebe Moloua yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda ku bushake ifite bwo gufasha igihugu cye mu nzira yo kwiyubaka nyuma y’ibihe by’amakimbirane cyanyuzemo. 

Yaboneyeho no gushimira abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAPSU-7 ku bwitange n’umurava byabaranze mu gucunga umutekano w’Igihugu n’uwe bwite by’umwihariko.

Yagize ati: “Mwambaye hafi muncungira umutekano mu mezi 12 ashize; mumperekeza mu ngendo zanjye zose. Ndabibashimira kandi mbifurije kuzasubira mu gihugu cyanyu amahoro no kongera guhura n’imiryango yanyu.”

Umuyobozi w’itsinda RWAPSU-7, Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent B. Habintwari, yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique ku bw’ishimwe yageneye abapolisi b’u Rwanda, ashimira n’Inzego z’umutekano zo muri Centrafrique ku buvandimwe n’imikoranire myiza babagaragarije.

Yagize ati: “Tuzirikana kandi dushimira imikoranire myiza n’ubufatanye twagiranye n’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano byatworohereje kugera ku nshingano zacu.”

CSP Habintwari aherutse gutoranywa mu kwezi gushize nk’Umuyobozi mwiza mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique hashingiwe ku mikorere myiza na disipulini, kwitabira akazi n’ubunyamwuga byaranze itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi, kuva ryakoherezwa mu butumwa ku italiki ya 20 Gicurasi 2022.

Itsinda RWAPSU rifite inshingano z’ibanze zo kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’Abibumbye. 

Abo bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu.

Comments are closed.