Minisiteri yatangaje icyateye ibura ry’amazi muri iyi mpeshyi


Minisiteri y’Ibikorwa remezo yemeye ko mu mpeshyi ya 2025, amazi yabuze bikabije hirya no hino mu gihugu, ariko icyo kibazo ngo cyatewe n’igabanuka ry’amazi y’umugezi wa Nyabarongo kandi kigiye gushakirwa umuti.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko inkomoko y’ibura ry’amazi ryatewe n’umugezi wa Nyabarongo kandi inganda zirimo urwa Kanzenze na Nzove ari ho ziyakomora.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo itangaje ibyo mu gihe hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali bamaze igihe bijujutira kubura amazi ndetse yaboneka hakaba inkomati, naho abatuye mu bice by’ibyaro bakanywa, bakanakoresha amazi mabi y’ibishanga.
Minisitiri Dr. Gasore yasobanuye ko ubu bari kureba uburemere bw’icyo kibazo n’uburyo cyavugutirwa umuti.
Mu kiganiro na RBA yagize ati:” Twabonye ko ikibazo gikomeye dufite ari igabanyuka ry’amazi y’umugezi wa Nyabarongo kandi inganda dufite niho zikomora amazi haba urwa Kanzenze n’urwo mu Nzove. Mu by’ukuri amazi yaragabanyutse cyane akaba ari ikibazo kiduhangayikiishije ariko Leta iri gushaka ibisubizo birambye byo kugira ngo iki kibazo gikemuke mu mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu.”
Avuga ko ubusanzwe mu gihe cy’Impeshyi amazi agabanyuka bitewe nuko haba harakoreshwaga ay’imvura mu bikorwa byo kuhira ubusitani, gukora amasuku n’ibindi ariko icyo gihe aba atakiboneka.
Icyakora yemeza ko nyuma yo kubona impamvu yabiteye hagiye gushakishwa igisubizo kirambye.
Imvaho Nshya hari inkuru yakoze za bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’igihugu bataka kubura amazi meza ndetse n’abonetse adasukuye ijerekani ikagurwa amafaranga y’u Rwanda 400 cyangwa akarenga.
Comments are closed.