Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha ba gisirikare abasaba kwirinda ruswa

1,991
Kwibuka30

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye indahiro z’abashinjacyaha ba gisirikare  bane (4) .

Aba bashinjacyaha barahiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023 .

Mu barahire harimo Lt. Col. Jean Bosco Kamirindi, Lt. Col. Jean Paul Mubiligi Rwamfizi, Capt. Gaspard Ndayambaje na Capt. Jacques Kwizera.

Ni umuhango witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt General Mubarakh Muganga ndetse na Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal.

Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, yasabye abarahiye kuzuza neza inshingano.

Kwibuka30

Ati  “Bimwe mu by’ingenzi musabwa, mugomba guhozaho ijisho ryanyu, twese tuzi ko ingabo z’igihugu cyacu zirangwa no gukora inshingano zazo neza, namwe rero muri iryo tsinda ry’abashinjacyaha turabasaba ko byazakomeza kuba inshingano zanyu uko bikwiye.”

Akomeza ati “Kuzuza neza inshingano zanyu neza bizabafasha kwimakaza umuco w’ikinyabupfura, bigakwira hose mu bushinjacyaha no mu gisirikare kandi nk’uko tubizi iyo ndangagagaciro idakenewe kuko uri umushinjacayaha ahubwo buri musirikare wese arayigira ahubwo dusaba n’abandi Banyarwanda bose ko bayigira.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabasabye kandi kwirinda ruswa  no gukorana n’inzego zose z’umutekano n’izindi nzego z’ubutabera nk’ubushinjacyaha kugira ngo barusheho gukumira ibyaha bihungabanya ubusugire bw’igihugu.

Ati “Buri munyarwanda wese tumusaba kwirinda ruswa, byagera ku musirikare tukabimusaba kurenzaho, byagera ku mushinjacyaha tukabimusaba kurenzaho kandi birenze urugero kuko uba ugiye mu rwego rw’ubutabera ariko turabizeye ko ntayo muzafata kuko n’ubundi ntayo musanzwe mufata.”

Guverinoma y’u Rwanda irabasaba gushyira ingufu mu kwihutisha amadosiye muzaba mukoraho arimo cyane cyane arebana n’ubusugire bw’igihugu, amadosiye ntatinde mu nzira agakorwa vuba, agakorerwa igihe.”

(Source: Umuseke)

Leave A Reply

Your email address will not be published.