MINISPORTS yatanze miliyari 10 hadakozwe inyigo

197
kwibuka31

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) banenze Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ko mu mwaka wa 2023/2024, yatanze miliyari zisaga 10 z’amafaranga y’u Rwanda, yohererejwe za federasiyo hategurwa imikino inyuranye ariko ntakorerwe igenzura (Audit).

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025, ubwo Minisitiri wa Siporo Mukazayire Nelly yagaruka ku ishyirwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusanye y’Umutwe w’Abadepite ubwo yagezwagaho raporo ya PAC ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, y’umwaka wa 2022/2023.

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Hon. Muhakwa Valens yagaraje ko hagaragaye bibabaje kuba Minisiporo itanga amafaranga asaga miliyari 10 ariko ntihakurikiranwe imikoreshereze yayo.

Yagize ati: “Hari amafaranga y’u Rwanda miliyari 9 na Miliyoni 704 arenga, yo gutegura imikino inyuranye zohererejwe za federasiyo ariko ntakorerwe igenzura (audit).

Hari miliyoni 129 n’ibihumbi 980 yoherejwe ariko ntagaragazwe raporo ku ikoreshwa ryayo, ndetse hakaba n’amafaranga agera kuri miliyoni 676 n’ibihumbi 305 birenga yatanzwe ariko hakaba nta nyandiko ziyasobanura.”

Abadepite bagize PAC bagaragaje ko umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yagenzuye agasanga, Minisiteri ya Siporo irangwamo kudatanga raporo ku gihe z’imikoreshereze y’amafaranga bidakorwa aho usanga abakozi babishinzwe bahindurwa bya hato na hato batazitanze.

Bavuze ko Minisiteri ya Siporo byagaragaye ko mafaranga nubwo atangwa ariko itanakurikirana imikoreshereze yayo ngo irebe niba akoreshwa icyo yagenewe.

Minisitiri wa Siporo Mukazayire yemeye ko ubwo umugenzuzi w’imari ya Leta yazaga muri Minisiteri yasanzwe koko hari raporo zidatangwa neza ariko ko byaterwaga ahanini n’uko umukozi ushinzwe ubugenzi bw’imari nta we minisiteri yari ifite muri icyo gihe.

Mukazayire yavuze ko nyuma y’aho uwo mukozi ahawe akazi, hanafashwe ingamba z’uko federasiyo zose za siporo zihawe amafaranga zigomba gutanga raporo uko akoreshwa mu gihe kitarenze iminsi 15.

Yagize ati: “Bagomba gutanga raporo mu gihe cy’iminsi 15, kandi bigakurikirwa mu gihe bitubahirijwe bakabibazwa.”

Yavuze ko buri gihembwe bahura na n’izo federasiyo bakaganira ku igenamigambi rihari.

Uwo muyobozi yabwiye Abadepite bagize PAC ko hasuzumwe bagasanga ko abakozi bashinzwe ubugenzuzi ku mari bari bake muri Minisiteri bityo hafashwe ingamba zo kubongera.

Ati: “Nabaha nk’urugero nka Minisiteri ya Siporo dukora ibijyanye n’icunga mutungo ku isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ryabaye mu gihe riheruka [Shampiyona y’Isi y’Amagare], tureba ku bushobozi bisaba, hagendewe ku bakozi bari bahari, aho bishoboka twongera abo bakozi, cyangwa  abadufasha mu gihe gito.”

Minisitiri wa Siporo Mukazayire yavuze ko ubu itsinda rishinzwe icunga mutungo muri Minisiteri ryihaye intego buri kwezi bicara bagasuzuma niba raporo ku mikoreshereze y’umutungo zitangwa neza.

Minisiteri ya siporo yanenzwe kenshi n’abakurikiranaha imikino itandukanye ko irimo imicungire y’umutungo idahwitse, ibituma ikipe z’igihugu zidatanga umusaruro uko bikwiye.

Yunzemo ati: “Za federasiyo twarongeye turabandikira mu kwezi kwa munani uyu mwaka, tubibutsa ko ahantu hose hari icyuho muri za raporo zo mu 2023/2024 kugeza uyu munsi, tugomba kubona raporo n’inyandiko zibisobanura.”

Yizera ko mu gihe hafashwe ingamba zihamye ibyo bizubahirizwa.

Comments are closed.