Ministeri ya Siporo yasuye i Nyanza ahazubakwa Stade Prezida yabemereye

17,341
Image

Umunyamabanga uhoraho muri ministeri ya siporo Bwana Shema Maboko ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, basuye ikibanza giteganijwe kubakamo stade prezida yabemereye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier yagiriye uruzinduko mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo mu rwego rwo kuganira n’abayobozi b’Akarere ku mushinga wo kubaka stade y’umupira w’amaguru izubakwa mu murenge wa Rwabicuma.

Uruzinduko rwabanjirijwe no gusura ahazubakwa stade nyuma barebera hamwe aho imyiteguro yo kubaka iyi stade igeze.

Ku murongo wa terefoni, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA Elasme yaganiriye n’umunyamakuru wa indorerwamo.com avuga ko iyo stade izaba iri ku rwego mpuzamahanga kandi ko izajya yakira imikino ikomeye, Yagize ati:”Ni stade twemerewe na nyakubahwa prezida wa Repubulika, izubakwa hano mu Murenge wa Rwabicuma ahitwa i Mushirarungu, si kure y’umugi nkuko ubikeka, ni mu mbago z’umugi ahubwo, izaba iri ku rwego mpuzamahanga kandi izajya yakira imikino mpuzamahanga”

Agace ka Mushirarungu ni agace kazwi cyane mu mteka y’u Rwanda kuko hahoze hakinirwa n’amakipe y’ibwami, bikaba bivugwa ko ari naho icyo gitekerezo cyo kuherekeza iyo Stade cyaturutse.

Nyanza: Nta kibazo cy'ubwisanzure kiri mu baturage bacu-Mayor Ntazinda –  Intyoza

Bwana NTAZINDA Erasme, arasanga gushyira stade i Rwabicuma bitazagira icyo bibangamira, ahubwo ni gahunda yo kwagura umugi.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Ntazinda Erasme arasanga ahubwo kwegereza stade muri ibyo bice biri mu mbago z’umugi bijyanye na none na gahunda yo kwagura umugi aho kugira ngo ibikorwa byose bibyiganire mu mugi rwagati, yagize ati:”I Mushirarungu hari amateka yayo azwi, ariko no kuhashyira stade biri muri gahunda yo kwagura umugi kuko ubu hari kaburimbo n’amashanyarazi, nizeye neza ko ko n’ibikorwa by’ubucuruzi bisanzwe bihakorerwa bizaguka ari nako umugi waguka”

Image

Bwana SHEMA M.Didier umunyamabanga uhoraho muri ministeri ya siporo ari kumwe na Meya Erasme n’abandi bayobozi bareba ahagiye kubakwa stade.

Ku kibazo k’igihe imirimo nyir’izina izatangira, Meya Erasme yavuze ko ubu yatangiye, ko abantu badakwiye kwibeshya ko imirimo itangira ari uko batangiye gusiza ikibanza, ko hari ibindi byinshi bibibanziriza ari nabyo brimo ubu ngubu.

Kubaka stade mu Karere ka Nyanza, ni ikimwe mu bisubizo bizishimirwa n’abanyenyanza benshi kuko kugeza ubu stade bari bafite yari ku rwego ruciritse, ino stade niyuzura izatuma Nyanza ikomeza kuba nyabagendwa kandi ikakira n’imikino itandukanye, ndetse benshi barahamya ko izaba n’igisubizo ku ikipe ya Nyanza FC ishobora kwakirwa mu ruhando rw’amakipe yo mu kiciro cya kabiri, bityo ikazaba ibonye aho izajya yakirira imikino itandukanye.

Comments are closed.