Ministre w’intebe Ngirente yapfushije umubyeyi

12,625
Édouard Ngirente, Prime Minister, Rwanda - YouTube

Umubyeyi wa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yitabye Imana ku myaka 85 y’amavuko azize uburwayi aho yari arwariye muri CHUK.

Uyu mubyeyi wa Dr Ngirente Edouard witwa Ngirumpatse Athanase, yitabye Imana azize uburwayi kuri iki Cyumweru tariki 08 Gicurasi 2022.

Nyakwigendera, Se wa Dr Ngirente, yitabiye Imana mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali bizwi nka CHUK mu Mujyi wa Kigali.

Umwana wa nyakwigendera, Depite Bitunguramye Diogene usanzwe ari umuvandimwe wa Dr Ngirente, yemeje inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wabo Ngirumpatse Athanase.

Depite Bitunguramye Diogene Yagize ati “Ni byo yatabarutse azize uburwayi ku myaka 85 y’amavuko. Yari muri CHUK.”

Nyakwigendera usanzwe aruye mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, azashyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022.

Comments are closed.