Ministre yabanje kurasa mu kibuga kugira ngo umugore we wari urimo ukina asohoka

8,496
Kwibuka30
Peter Mayen faces impeachement after Dembesh Hotel incident

Ministre ushinzwe imibereho myiza ya rubanda no kurwanya ibiza mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo Bwana Peter Mayen Majongdit, yaraye akoze agashya kuri uyu wa mbere, maze yinjira mu kibuga cy’umupira w’amaguru asaba ko umugore we wari uri mu kibuga ari gukina ataha, maze abonye byanze afata imbunda yo mu bwoko bwa masotera maze ajya mu kibuga arasa mu kirere asaba ko umukino waba uhagaze maze uwo mugore we Aluel Garang bita Messi agataha.

Abari ahabereye iryo shyano, bavuze ko yaje yarakaye, avuga ko umugore we yamunaniye kandi ko yamutegetse kuva kera kujya muri football.

Nyuma Ministre yasabye komiseri w’umukino guhagarika umukino kugira ngo umugore we asohoke, komiseri w’umukino ngo yamubwiye ko bidashoboka keretse umutoza we ariwe ufashe umwanzuro wo kumusimbuza.

Kwibuka30

Ministre ntiyanozwe n’igisubizo yari ahawe maze yegereye umutoza maze nawe aza kubyanga, nibwo yahise afata umwanzuro wo kwinjira mu kibuga, arasa mu kirere amasasu atanu, abantu barakangarana mu kibuga, maze ahita ategeka umugore we gusohoka mu kibuga vuba na bwangu.

Nyuma y’icyo gikorwa, ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu gihugu cya Sudani y”epfo, yasabye imbabazi abahungabanijwe n’urusaku rw’amasasu ndetse ivuga ko ministre yakoze igikorwa kigayitse.

May be an image of text

Leave A Reply

Your email address will not be published.