Miss MWISENEZA Josiane yambitswe impeta y’urukundo.

10,572
BREAKING NEWS:Miss Mwiseneza Josiane...

Mwiseneza Josiane ni Umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2019 akaba ndetse ari n’umwe mu bakobwa bavuzwe cyane ndetse akanakundwa na benshi kubera kwigirira ikizere no gukora ibyo abandi batekerezaga ko bitashoboka.

Mwiseneza Josiane, umukobwa ufite ikamba rya Nyampinga wahize abandi mu gukundwa na benshi, uyu munsi yatunguwe n’umukunzi we ku munsi mukuru we w’amavuko, maze amwambika impeta y’urukundo, amubaza niba yemeye ko bazabana undi nawe arabyemera ati YES.

Josiane yaravuzwe cyane mu matora ya Nyampinga kubera uburyo yigiriye ikizere yiyamamariza kujya mu marushanwa mu gihe benshi bumvaga bitamushobokera, Josiane yegukanye umwanya wa Nyampinga ukunzwe na benshi.

Muri uno muhango, bamwe mu bakunzi be bari bawitabiriye ndetse uba umunsi waranzwe n’ibyishimo.

Comments are closed.