Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yiyomoye kuri Rwanda inspiration Back Up.

20,445

Mu ntangiriro z’iki cyumweru hasohotse itangazo Miss Nishimwe Naomie aho yabwiraga rubanda ko inyungu ze n’iz’imishinga zitazarebererwa n’ikigo Rwanda Insipiration Back Up ko bazakorana igihe azaba aringombwa.

Miss Nishimwe Naomie watowe nka Nyampi wa 2020 abaye uwa kabiri wanze gukorana na Rwanda Insipiration Back UP.

Iki kigo nicyo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda. Muburyo busanzwe iki kigo gikomezanya na nyampinga uba yatowe kikamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we n’ibindi bikorwa bye akora.

Miss Nishimwe Naomie akoze ibyo Miss Kundwa Doriane yakoze ubwo yangaga gufashwa na Rwanda Insipiration Back Up muri manda ye yafashijwe nundi witwa Bruce Intore, nubwo umusaruro w’umushinga we utavugwaho rumwe. Aba banyampinga bombi bize mu kigo kimwe mu mashuri yisumbuye. Abenshi mu bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda barasanga kino kigo Rwanda Insipiration Back Up kitagakwiye kuguma mu nshingano z’uwatsindiye ikamba.

Uyu Nyampinga yegukanye ikamba kuwa 23 Gashyantare 2020, afite n’irindi kamba ryo kuba ariwe nawe waberewe n’amafoto (Miss photogenic). Umushinga we ni ukurwanya agahinda gakabije mu rubyiruko. Miss NAOMY Akaba azahagararira u Rwanda muri Miss World 2020 izaba kunshuro ya 70 niba ntagihindutse kubera icyorezo cya CORONOVIRUS (Covid-19) gikomeje gukwira isi.

Comments are closed.