DRC: Kwinjira muri Congo hakoresheje utu Jeto byahagaritswe.

8,976

Nyuma y’ijambo rya perezida wa Repubulica iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC) Felix Tshisekedi, rishyiraho ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronovirus kibasiye isi yose muri rusange, ibiro bikuru by’abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Repubulika iharanira demokrasi ya Congo kuri uyu munsi bwahagaritse abakoresha Jeto mu kwinjira muri DRC ku Banyarwanda, ubu abemerewe kwambuka umupaka ujya muri DRC ni abitwaje Laisser passe, Passport na CEPGL gusa.

Abanyarwanda bari basanzwe bakoresha indangamuntu mu kwambukiranya umupaka munini n’umuto bari benshi. Ku mupaka munini bita Grande barriere wabonaga urujya n’uruza rw’abambuka rwagabutse. Nubwo bwoswe abantu bagabanutse ku mupaka, ntabwo abantu bari kubahiriza metero hagati y’umuntu n’undi nk’uko amabwiriza abisaba.

Mu ijambo perezida wa Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo yavugiye kuri Television y’igihugu, yatangaje ko igihugu gikomeje gufata ingamba nshya mu rwo guhangana n’icyorezo cya CORONOVIRUS kizwi nka COVID-19.

yavuzeko kuva 20 werurwe 2020 indege na moto biva muri bimwe mu bihugu birimo icyo cyorezo bihagaritswe uretse ibyikoreye imizigo n’ibindi byahawe uburenganzira bwo kwinjira. Yatangaje ko abantu bagera kumupaka bagapimwa bakareba umwirondoro wabo bagakaraba intoki no kubapima umuriro, abaketswe bagashyirwa mu kato k’iminsi 14. Yasabye ko nta nama irenza abantu 20, Nyakubahwa Tshisekedi FELIX yongeye asaba ko amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza byaba bihagaze mu gihe k’ibyumweru bine, yahagaritse imikino n’ibindi bikorwa bihuriramo abantu benshi ndetse n’insengero zigomba guhagarara.

Ibi bifashwe nyuma yaho imibare y’abarwayi banduye COVID-19 bavuye kuri 7 bakaba 14 muri icyo gihugu kandi benshi biboneka ko bagiye binjira bavuye ku mugabane w’iburayi.

Abanyarwanda benshi basanzwe bakoresha umupaka wa Goma bahise bahagarika ingendo keretse ufite Lasser passez cyangwa Passport akaba afite ikibazo kihutirwa niwe bareka agatambuka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.