RIB iraburira Abanyarwanda kubera abatekamutwe badutse bitwikiriye Coronovirus(COVID-19)

11,351
Kwibuka30

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwasabye Abanyarwanda kwitwararika kubera abatekamutwe badutse bitwikiriye ibihe igihugu kirimo cyo guhangana n’icyorezo cya CORONOVIRUS.

U Rwanda ruherutse gufata ibyemezo bikomeye kubera iki cyorezo cyageze mu gihugu, ibikorwa byinsi byarahagaritswe, nk’amashuri, ingendo z’indege , amaburanisha mu nkiko, ibitaramo, gusura imfungwa n’abagororwa n’ibindi bikorwa byahuriramo abantu benshi.

RIB iravugako hari abatekamutwe barimo kwitwaza zimwe mu ngamba zashyizweho bagamije kwambura abaturage ibyabo, kuburyo aringombwa kwitwararika.

Yagize iti: Turasaba Abaturarwanda kwirinda abiyitirira ko ari abakozi ba RIB bagasaba amafranga imiryango y’abafunze bavuga ko ari ayo kugirango babashyire kurutonde rwabagomba gufungurwa mu rwego rwo gukumira iki cyorezo mu magereza no muri kasho za sitasiyo za RIB.

Kwibuka30

Yakomeje isaba abaturage,kwirinda abababwira ko hari umuti uvura iki cyorezo bigatuma badakurikiza amabwiriza n’ingamba zo kwirinda .

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura ni 11 bakomeje kwitabwaho kandi bameze neza. RIB irasaba abanyarwanda gutanga amakuru kumurongo watelefone 166 cyangwa kunzego z’umutekano zibegereye.

Ibimenyetso bya Coronovirus ni ukugira umuriro,ibicurane ,umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo, guhumeka nabi bishobora gutera umusonga ariwo ntandaro yo gupfa.

Abanyarwanda barasabwa kwitwararika bakurikiza amabwiriza yashyizweho na Ministeri y’Ubuzima bagira isuku ihagije birinda kujya guteranira ahantu ari benshi.

tugomba kwambara agapfukamunwa iyo turigukorora, dukarabe intoki neza kandi twirinde gusuhuzanya duhana ibiganza.
Leave A Reply

Your email address will not be published.