MISS RWANDA: Abakobwa 20 berekeza mu mwiherero baraye bamenyekanye

10,926

Haraye hamenyekanye abakobwa 20 bagiye gukomeza mu kindi kiciro cyo gushaka Nyampinga w’u Rwanda wa 2020

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 1 Gashyantare 2020 nibwo Abanyarwanda bari bategereje kumenya abakobwa 20 bagombaga gukomeza mu cyiciro gikurikuyeho mu marushanwa yo guhitamo umukobwa uhiga abandi, umukobwa ugomba kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2020. Ni mu muhango wabereye I Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe habera imurikagurisha hazwi nka Expo Ground. Ni umuhango utitabiriwe nk’indi yose yayibanjirije kuko imyanya myinshi itari yicayemo abantu usibye ku gihande cya VIP n’icyo ababyeyi b’abana bari bicayemo.

Nyuma y’amagenzura no kurushanwa mu by’imishinga, aba nibo bakobwa 20 bakomeje mu kindi kiciro.

Akanama nkemurampaka katunguranye, kuko kari kagizwe n’abantu bashya usibye Jolly, kabanje gutangaza ko abakobwa babiri aribo IRASUBIZA ALLIANCE na NISHIMWE NAOMIE bagomba gukomeza batarinze gusobanura imishinga yabo n’uburyo izashyirwa mu bikorwa kubera ko aribo banikiye abandi mu manota yakusanijwe kuri murandasi no ku butumwa bugufi (SMS), hakurikiye ikiciro cyo gutoranya abakobwa 18 mu bakobwa 52 kuko bose muri rusange bari 54, buri wese yagombaga kunyura imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abantu batanu noneho agasobanura umushinga we n’uburyo azawushyira mu bikorwa mu nyungu z’abaturage muri rusange.

Naomie na Alliance nibo banikiye abandi mu gutorwa hifashishijwe murandasi na SMS

Aba nibo bagize akanama nkemurampaka

Wabonaga bavuga imishinga yabo nta guhungabana kurimo kubera ko bakoreshaga ururimi rw’Ikinyarwanda, bitandukanye n’uburyo byakorwaga mbere kuko buri mukobwa mu bahatana yagombaga guhitamo rumwe mu rurimi mpuzamahanga akaba arirwo akoresha mu kwisobanura no gusobanura umushinga we. Nyuma y’icyo gikorwa, nibwo hagaragaye abakobwa 20 bagombaga kujya mu kindi kiciro gikurikiyemo, abakobwa bataranijwe bagomba kumara ibyumweru bibiri batyarizwa mu Karere ka Bugesera I Nyamata, abo akaba ari nabo bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 n’ibisonga bye.

Comments are closed.