Mme INGABIRE VICTOIRE yahamagajwe muri RIB ngo atange Ibisobanuro ku bitero by’ Musanze

26,414

Urwego rw’igihugu rw’Ibgenzacyaha mu Rwanda RIB rwahamagaje madame INGABIRE VICTOIRE Umuyobozi w’ishyaka FDU-INKINGI ngo atange ibisobanuro ku bitero byabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu Murenge wa Kinigi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwahamagaje Madame INGABIRE VICTOIRE ngo agire ibyo abazwa ku bitero biherutse kuba mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu bihitana abantu bagera kuri 14 benshi bagakomereka. Nyuma y’icyo gitero cyo murenge wa Kinigi, hakurikiyeho ibikorwa byo guhiga bukware abihishe nyuma yibyo bitero, maze polisi y’u Rwanda itangaza ko yishemo abagera kuri 19 mu gihe 5 bafatiwe mu mirwano ku bufatanye bw’ingabo n’abaturage.

Madame INGABIRE VICTOIRE yahamagajwe kuri RIB ngo agire ibyo asobanura.

Mu bagiye bafatwa, bemeje ko bari mu runani RUD, umutwe ubumbiye hamwe imitwe itavuga rumwe na leta y’i Kigali. Impamvu INGABIRE yahamagajwe, ni uko ishyaka rye rya FDU-INKINGI riri muri iryo huriro bityo akaba yagira ibisobanuro atanga kuri icyo gitero.

Nyuma y’ibyo bitero, Madame INGABIRE VICTOIRE yihutiye gusohora itangazo asaba abo barwanyi gusubiza inkota mu rwubati, ndetse ko utavuga ko ukunda igihugu warangiza ukica abaturage bacyo.

Comments are closed.