Umuryango w’Abibumbye Urataka Ubukene Bukaze ku buryo Udashobora guhemba uku kwezi

19,897
Kwibuka30

 

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye yatangaje ko uwo muryango ubangamiwe n’ubukene ku buryo budasanzwe.

Kwibuka30

Kuri uyu wawe mbere umunyamabanga w’Umuryango w’abibumbye bwana GUTERRES ANTONIO yatangaje ko umuryango ayoboye ubangamiwe n’ubukene bukabije ku buryo hatagize igikorwa muri iyi minsi ya vuba ibintu bishobora kuba bibi ku buryo uwo muryango utabona imishahara y’uku kwezi.

Umuryango w’abibumbye ukeneye amafranga agera kuri miliyoni 230 z’Amadorari ya Amerika. Urwandiko ikigo gishinzwe amakuru cy’Abanyamerika AFP gifitiye kopi, Guterres ANTONIO  yandikiye abakozi bayo bagera kuri 17.000 yababwiraga ko bashobora kudahembwa kuno kwezi kwa cumi hatagize igikorwa.

Mu nama yabaye mu ntangiriro z’uno mwaka, Bwana GUTERRES ANTONIO yasabye ibihugu by’ibinyamuryango kongera umusanzu wabyo ariko biranga. Amafranga umuryango wabibumbye ukeneye mu mwaka wa 2018-2019 agera kuri miliyari z’amadorari eshanu na miliyoni magana ane (5,400,000,000 US $) usibye akenerwa muri gahunda zo gucunga umutekano. Leta zunze ubumwe za Amerika itanga agera kuri 22% y’amafranga yose akoreshwa na Loni.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.