Mme Louise MUSHIKIWABO yashenguwe umutima n’urupfu rwa Laurent NKUSI wamubereye mwarimu
Madame MUSHIKIWABO Louise yababajwe cyane n’urupfu rwa professeur Laurent NKUSI wamubereye mwarimu akanamusimbura ku mwanya wa ministeri y’itangazamakuru
Mu gitondo cyo cyo kuri uyu wa mbere nibwo inkuru y’urupfu rwa Prof. LAURENT NKUSI yamenyekanye bitangajwe n’umufana we. Nyuma y’iyo nkuru, abantu benshi bagiye bavuga ko bashenguwe n’urupfu rw’umwe mu bahanga igihugu cyari gifite, muri abo harimo n’umuNyamabanga mukuru w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Madame MUSHIKIWABO LOUISE, ku rukuta rwe rwa Twitter Louise yashyizeho ubutumwa avuga ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Laurent NKUSI wamubereye mwalimu muri Kaminuzankuru y’U Rwanda mu gashami k’itangazamakuru ndetse akaza no kumusimbura ku mwanya wa ministre w’itangazamakuru mu Rwanda.
Twibutse ko Madame Louise MUSHIKIWABO ariwe wasimbuye Laurent Nkusi ku buyobozi bwa ministeri y’tanagazamakuru mu Rwanda mbere yuko yerekeza muy’ububanyi n’amahanga
Comments are closed.