MONUSCO yoherereje u Rwanda abarwanyi 7 bo mu mutwe wa FDLR
Ubuyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwohereje mu Rwanda abarwanyi batandatu b’umutwe witwaje intwaro rwa FDLR umaze imyaka irenga 20 ushinzwe.
Uyu mutwe washinzwe mu 2000 n’abahoze muri ALiR. Ugizwe n’abarimo abari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR), Interahamwe zagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, impunzi z’Abanyarwanda zanze kuva muri RDC ndetse n’abakomoka kuri aba bose.
FDLR muri iki gihe iri kwifatanya n’ingabo za RDC mu ntambara zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 washinzwe mu 2012, ugamije kurwanirira uburenganzira bw’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo abatoterezwa muri RDC ndetse n’abahungiye mu bindi bihugu.
MONUSCO yatangaje ko yohereje aba barwanyi, ibinyujije muri gahunda yayo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, DDRRR.
Iti “Tariki ya 5 Kamena, ishami DDRRR rya MONUSCO ryacyuye abanyamahanga batandatu bahoze ari abarwanyi n’umugore, baturutse mu bice byo muri Masisi na Nyiragongo. Bavuye muri FDLR, bishyikiriza ibigo bitandukanye bya MONUSCO.”
Abarwanyi baturutse mu burasirasuba bwa RDC batashye mu Rwanda ku bushake, babanza kwakirwa mu nkambi y’agateganyo, nyuma y’aho bakohereza mu kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze, aho bahabwa amahugurwa abafasha kwisanga mu buzima busanzwe.
Comments are closed.