Mu gihe ukwezi gushize amashuri atangiye, abarimu barenga 5,000 n’abanyeshuri barenga 10,000 ntabwo baragaruka ku ishuri.
Mu gihe umwaka w’amashuri 2022-2023 umaze ukwezi utangiye, aho igihembwe cya mbere cyatangiye ku itariki 26 Nzeri 2022, mu gihugu hose harabarurwa abanyeshuri 105,525 n’abarimu 5,939 bataragera ku bigo by’amashuri.
Ni ibyavuye muri Raporo ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), byatangarijwe mu kiganiro cya Radio Rwanda cyahise ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, cyari cyatumiwemo abayobozi bafite uburezi mu nshingano n’abayobozi bose b’Intara.
Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’ubugenzuzi muri MINEDUC, Nsengiyaremye Christophe wari muri icyo kiganiro, yavuze ko mu banyeshuri 3,647,758 bagombaga kuba biga, abamaze kugera ku ishuri ari 3,542,233 bivuze ko 105,525 hafi 3% bataragera ku mashuri.
Abataragera ku mashuri ni abiganjemo abo mu mashuri yisumbuye, mu gihe abo mu mashuri y’incuke aribo bakomeje kugaragaza ubwitabire buri hejuru.
Intara y’Iburasirazuba niyo iza imbere mu kugira umubare mwinshi w’abana bataragera ku mashuri, aho ifite abangana na 4.4%, mu gihe intara y’Amajyepfo ariyo ifite bake, bangana na 0.7%.
Mu bwitabire bw’abana ku mashuri, Umujyi wa Kigali ufite 98.9%, Intara y’Amajyepfo 99.3%, Iburengerazuba 96.4%, Amajyaruguru 96.2% nahi Iburasirazuba bafite 95.6%.
Haracyari n’abarimu 5,939 bataragera ku bigo by’amashuri, aho MINEDUC yagaragaje zimwe mu mpamvu zituma bamwe mu barimu bataragera ku mashuri, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Léon Mugenzi.
Yavuze ko n’ubwo urugendo rwo gushyira abarimu mu myanya muri uyu mwaka, byari byakozwe mbere y’uko amashuri atangira, hari abagiye bahura n’imbogamizi zinyuranye.
Ati “Iyo abarimu twabashyize mu myanya, hari abadahita bajya ku kazi bitewe n’impamvu zitandukanye, hari abavuga ko bari kure, ababa batarabona ibyangombwa byuzuye n’ibindi”.
Uwo muyobozi yagarutse ku mpamvu ebyiri nyamukuru, zifatwa nk’intandaro yo kuba hakiri abarimu bataragera ku bigo by’amashuri.
Ati “Kuba iyo mpuzandengo itaragerwaho ngo bibe 100%, dufite ibisobanuro nka bibiri, icya mbere ni uko abarimu benshi bahuye n’ikibazo cyo kubona icyangombwa cyerekana ko batafunzwe, hakaba n’abandi bari bakoze ibizamini batarakora umuhango w’abarangije amashuri bita Graduation, aho abenshi bari kugendera ku cyemezo bita To whom”
Arongera ati “Icyo gihe abarimu benshi ntabwo bagiye ngo bahite bakirwa ku bigo, kubera ko bategereje ko babona ibyangombwa, ariko Minisiteri y’Uburezi yakoze ubuvugizi, abarimu twabasabiye ko bakwakirwa mu gihe ibyo byangombwa bigishakwa, turizera ko mu mpera z’uku kwezi bizaba byakemutse”.
Indi mpamvu ni abarimu bavuga ko aho boherejwe ari kure, abibutsa ko ari ab’Igihugu batari ab’Akarere, ko bakwiye kujya mu kazi batitaye ku gace aka n’aka.
Ati “Ibyo turino gukora mu turere 30, turimo kureba uburyo imibare y’abarimu batagiye ku kazi bahita basimburwa, hari urutonde rw’abategereje akazi batsinze”.
Ku kibazo cy’abanyeshuri batitabiriye amasomo, abayobozi b’Intara bagiye batanga zimwe mu mbogamizi.
Nyirarugero Dancille, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ati “Ubwitabire buke bwari bwagaragaye mu wa mbere no mu wa kane w’amashuri yisumbuye, aho hari abana bashobora kuba barahawe ibigo bavuye mu zindi ntara bakaba bataragera ku bigo. Turi mu cyumweru cy’uburezi aho dukomeje ubukangurambaga bushishikariza abana kujya mu ishuri”.
Gverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, ati “N’ubwo tubura 0.7% sinavuga ko ari bake, gusa mu mashuri abanza n’ay’incuke ubwitabire ni bwiza cyane kubera kugaburira abana ku mashuri no kuba umusanzu umubyeyi atanga waragabanutse. Turi mu cyumweru cyahariwe uburezi nabyo bikomeje kudufasha kwigisha”.
Gasana Emmanuel, Guverineri w’Intara y’Iburasurazuba, ati “Ndashima ko imibare ya MINEDUC ihura n’iyo dufite, Leta yashyizeho gahunda nziza yo kugaburira abana bose ku ishuri birabafasha Ubu twashyizeho gahunda y’ubufatanye y’abantu batanu mu kugarura abana bataye ishuri, umubyeyi, umurezi, umuyobozi, abafatanyabikorwa n’abashinzwe umutekano, dushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’abana bata ishuri”.
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, ati “Ikibazo cy’ubwitabire cyane cyane mu mashuri yisumbuye n’imyuga turakibona, tubone n’umwanya wo gukangurira ababyeyi tubabwira ko abana bari gucikanwa, twabonye ko hari abana bashobora kuba baroherejwe mu bigo hirya no hino bagishakisha wenda ibigo bya hafi, ariko bakwiye kwihuta bakaza kuko amasomo ari kubacika”.
Comments are closed.