MU GITARAMO CYA OSCAR HATEGEREJWEMO BEYONCE NA BILLIE EILISH

10,939
Beyoncé and Billie Eilish Nominated for Best Original Song at 2022 Oscars |  Pitchfork

Ni igitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya 92 cya Oscar bikaba byamaze kwemezwa ko aba bahanzikazi bakomeye bazaririmbamo  Beyonce akazaririmba Be Alive mu gihe Billie azaririmba No Time To Die

Nyuma y’uko byari bimaze igihe bivugwa ko Beyonce na Billie bashobora kuzaririmba muri ibi birori bimaze imyaka 91 bikorwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko bikaba bitari byagatangajwe n’ababishinzwe ko bazagaragara, gusa amatsiko y’abantu yashize uyu munsi ubwo byatangazwaga ko bagomba kuzaririmba kuri uyu munsi .

Ni ibirori biteganyijwe tariki 28 Werurwe, I saa munani za hano I Kigali bikazabera muri dolby theatre akaba ari inzu y’ibirori yakira ibitaramo bitumirwamo abahanzi bakomeye iherereye I Las vegas, umugi uzwi cyane muri Leta ya Nevada ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Beyonce Giselle Knowless-Carter akaba agomba kuzaririmba Be Alive ari wenyina ariko Billie Eilish Pirate Baird O’Connel  we akazafashwa n’abarimo musaza we ndetse n’umufasha kwandika indirimbo ze kuririmba iyitwa No Time To Die.

Kuri uyu munsi kandi hazatangwa ibihembo byinshi ku bitwaye neza mu bikorwa bakoze bijyanye n’imyidagaduro bikaza gukundwa n’abantu hakaba haratoranyijwe ibyiciro 12 bigomba kuzahembwa.

Comments are closed.