EURO 2028:UBWONGEREZA NA IRLANDE NIBYO BIHUGU BISHOBORA KUZAKIRA IRI RUSHANWA

4,528
Kwibuka30
UK and Ireland set to be named Euro 2028 hosts as no rival bids emerge |  Metro News

Mu gihe nta bindi bihugu byatanze ubusabe usibye u Burusiya bwari bwaranemerewe ariko bukaba bwaramaze kwamburwa kuzakira iri rushanwa, byatangajwe ko mu gihe nta kindi gihugu cyasaba kwakira EURO2028, Ubwongereza na Irilande aribyo bihugu byaryakira

Kwibuka30

Iki ni ikindi gihano cyafatiwe Uburusiya bitewe n’uko bwashoje intambara mu gihugu byahoze bibana neza ndetse bikaba no mu muryango umwe wari Leta zunze ubumwe z’abasolviette, ariko impamvu y’uko Ukraine yashakaga kujya mu muryango w’ubumwe bw’uburayi bituma Vladimir Putin yohereza ingabo mu butumwa bw’akazi.

Nyuma y’uko babujijwe kwakira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ibindi bihugu bagombaga gukinana mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Quatar muri uyu mwaka wa 2022, UEFA  yahise ihindura icyemezo yari yafashe cy’uko iki gihugu cy’Uburusiya kizakira iri rushanwa rihuza amakipe yo ku mugabane w’Iburayi.

Mu gihe nta kindi gihugu kiratanga ubusabe, biteganyijwe ko Ubwongereza na Irelande aribyo bihugu bibiri bigomba kuzakira iri rushanwa mu mwaka w’2028 rikazaba rikurikiye iryo muri 2024rizaba ryabereye mu Budage. Gusa mu gihe haboneka ikindi gihugu, bishobora guhinduka kuko ibi bihugu byombi byashyizweho by’agateganyo.

Comments are closed.