Mu karere ka Ruhango Umwarimukazi yasuye mugenzi we apfirayo.
Umwarimukazi wo mu Murenge wa Byimana yatawe muri yombi nyuma yuko mugenzi we bikekwa ko yari arwaye aguye mu rugo rwe.
Uyu mwarimukazi yari acumbikiye mugenzi we aho atuye mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Kamusenyi mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.
Uwo mushyitsi na we ukora umwuga w’ubwarimu, yitabye Imana ku wa 25 Mata 2020 nyuma y’umunsi umwe ageze muri urwo rugo aje ku musura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yabwiye IGIHE ko uwo mwarimukazi bivugwa ko yazize uburwayi ariko ntibiremezwa na raporo ya muganga.
Yagize ati “Yaguye mu rugo rw’undi mwarimu wari inshuti ye. Avuga ko yari arwaye ariko ntibamujyanye kwa muganga ngo hamenyekane uburwayi yari afite. Bivugwa ko yahageze ku wa Gatanu nimugoroba aje kumusura, akamubwira ko arwaye.’’
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu nibwo uwo mwarimukazi yitabye Imana, ubwo hashakishwaga imodoka ngo ajyanwe kwa muganga.
Mutabazi atangaza ko “umuryango wa nyakwigendera uvuga ko utazi uburwayi yari afite mu minsi ya vuba. Nizo mpungenge zabaye. No kuba yari ari muri urwo rugo nabyo bitumvikana bitewe n’ibihe byo kuguma mu rugo.”
Muri iki gihe abaturarwanda bose basabwe kubahiriza ingamba zirimo iyo kuguma mu rugo no kwirinda ingendo zitari ngombwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.
Uwemererwa kuhava ni ujya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa zirimo iza banki, farumasi, gushyingura, kwivuza n’ibindi.
Mutabazi yavuze ko ibyabaye bibabaje ariko bikwiye gutanga isomo ryo “gukomeza kwibutsa abandi ko n’iyo umuntu yarwara, ntiyarwarira ku nshuti ye, yajya kwa muganga cyangwa akaguma mu rugo rwe.”
Ati “Muri ibi bihe bikomeye, ntibikwiye ko umuntu ajya gusura undi. Si byiza kuko mu gihe waba urwaye ushobora no kwanduza abandi.’’
Umurambo wa nyakwigendera woherejwe mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma harebwe icyaba cyamuhitanye.
Umwarimukazi wari ucumbikiye mugenzi we kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana mu gihe hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu.
Comments are closed.