RIB iraburira abishoye mu bucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane bwitwa 100K for 800K kubuhagarika vuba.

8,765
Kwibuka30

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha bwasabye abanyarwanda bishoye mu bucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane bwitwa 100K for 800K kubuvamo vuba na bwangu kuko bufatwa nk’ubwambuzi bushukana.

RIB yasabye abishoye mu bucuruzi bw’amafaranga
Dore uko ubwo bucuruzi buba bupanze

Ubwo bucuruzi akenshi bwifashishaga internet mu gukusanya amafaranga y’abantu bo ku migabane itandukanye y’Isi, bigakorwa umuntu uyatanze bamwizeza inyungu yayo izajya iboneka mu gihe iki n’iki nka buri cyumweru, ku buryo umuntu aba yumva ari ishoramari rikomeye kandi ryunguka nk’uko ababyamamaza baba babyizeza, nyamara benshi mu babyitabira ntibibahire.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko ubu bucuruzi bwinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe, buzanywe n’uwitwa Smart Protus Magara, wifashisha konti nimero 10021007211913 iri muri Equity Bank Uganda.

Muri iryo tangazo yagize ati “Banki Nkuru y’u Rwanda yaje kumenya ko ikigo kizwi nka D9 Club, cyifashishije internet kugira ngo kigere ku bantu benshi cyaguye ibikorwa byacyo mu bihugu nka Uganda, Kenya, Tanzania na Zambia. Twanamenye ko uwitwa Magara Smart Protus ushinzwe kumenyekanisha D9 Club muri Uganda, ari gukorera ibyo bintu mu Rwanda.”

Yamenyesheje izindi banki ibijyanye n’iki gikorwa, anazisaba “gushyiraho uburyo bwo kugenzura ngo hatagira amafaranga yoherezwa muri ubu buryo kandi zigahagarika ko bwakomeza gukwira mu gihugu.”

D9 Club of Entrepreneurs yatangiye muri Mutarama 2016, itangijwe na Danilo Santana wari usanzwe ubundi ajya mu bintu byo kungukira ku mikino y’amahirwe itandukanye izwi nka Betting, icyicaro gikuru agishyira mu Mujyi Recife muri Brazil.

Ibyo bikorwa yaje no kubitangiza muri Uganda mu Ugushyingo 2016, ahagarariwe n’uwitwa Smart Protus Magara.

Muri Gicurasi 2019, RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam).

Muri uko kwezi kandi,Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yaburiye abanyarwanda n’abaturarwanda guhagarika gukorana n’abantu cyangwa ibigo bitabyemerewe byizeza indonke y’amafaranga abantu babigana hashingiwe ku ngano y’amafaranga yabikijwe, ibicuruzwa cyangwa serivisi byaguzwe n’umubare w’abakiriya babyitabiriye.

Ibigo nka Supermarketings Global Ltd, 3 Friends System, Group Ltd, Onecoin cyangwa Kwakoo (OnyxCoin) ni bimwe mu bigo BNR yatunze urutoki ko byahamagariraga abantu gukora iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe.

Yashimangiye ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose izagenera umuntu ushora amafaranga ye mu bikorwa by’iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe cyangwa irindi bifitanye isano.

RIB ibinyujije kuri Twitter yayo, yavuze ko uzafatirwa muri ubu bucuruzi azahanwa bikomeye kuko butemewe mu Rwanda ndetse yemeza ko bufatwa nk’ubwambuzi bushukana

Yagize iti “Hari ubucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) bukomeje kuzenguruka kuri murandasi bwitwa “100K for 800K”. #RIB iramenyesha abaturarwanda ko ubwo bucuruzi butemewe mu #Rwanda kuko bugamije ubwambuzi bushukana.

Kwibuka30

Abantu babugiyemo barasabwa guhita babuvamo kuko uzabufatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Ubu bucuruzi bw’amafaranga bukorwa mu matsinda yubatse mu kiziga kinini kigomba kuba kirimo abantu 15. Muri abo bantu haba harimo umwe uri hagati mu ruziga. Uwinjiye wese yohereza ibihumbi 100 000 Frw ku muntu uri hagati mu ruziga, yamara guhabwa ayo mafaranga yose akava mu itsinda hanyuma uwari umukurikiye akaba ari we ukomeza guhabwa gutyo gutyo bigakomeza.

Muri 2017,Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yahagaritse ubundi bucuruzi bw’amafaranga bukorwa n’ikigo D9 Club cyahamagariraga abantu kukizanira amafaranga yabo, umuntu uzanyemo abandi bantu akazajya ahembwa ku mafaranga yabo. Ubu bucuruzi buzwi nka “Pyramid scheme” mu Cyongereza.

BNR yavuze ko ubwo bucuruzi butemewe n’Amategeko y’u Rwanda nubwo bwari bwatangiye kwinjira ku butaka bw’igihugu.

Ubwo bucuruzi akenshi bwifashishaga internet mu gukusanya ayo amafaranga y’abantu bo ku migabane itandukanye y’Isi, bigakorwa umuntu uyatanze bamwizeza inyungu yayo izajya iboneka mu gihe iki n’iki nka buri cyumweru, ku buryo umuntu aba yumva ari ishoramari rikomeye kandi ryunguka nk’uko ababyamamaza baba babyizeza, nyamara benshi mu babyitabira ntibibahire.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko ubu bucuruzi bwinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe, buzanywe n’uwitwa Smart Protus Magara, wifashisha konti nimero 10021007211913 iri muri Equity Bank Uganda.

Muri iryo tangazo yagize ati “Banki Nkuru y’u Rwanda yaje kumenya ko ikigo kizwi nka D9 Club, cyifashishije internet kugira ngo kigere ku bantu benshi cyaguye ibikorwa byacyo mu bihugu nka Uganda, Kenya, Tanzania na Zambia. Twanamenye ko uwitwa Magara Smart Protus ushinzwe kumenyekanisha D9 Club muri Uganda, ari gukorera ibyo bintu mu Rwanda.”

Yamenyesheje izindi banki ibijyanye n’iki gikorwa, anazisaba “gushyiraho uburyo bwo kugenzura ngo hatagira amafaranga yoherezwa muri ubu buryo kandi zigahagarika ko bwakomeza gukwira mu gihugu.”

D9 Club of Entrepreneurs yatangiye muri Mutarama 2016, itangijwe na Danilo Santana wari usanzwe ubundi ajya mu bintu byo kungukira ku mikino y’amahirwe itandukanye izwi nka Betting, icyicaro gikuru agishyira mu Mujyi Recife muri Brazil.

Ibyo bikorwa yaje no kubitangiza muri Uganda mu Ugushyingo 2016, ahagarariwe n’uwitwa Smart Protus Magara.

Muri Gicurasi 2019, RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam).

Muri uko kwezi kandi,Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yaburiye abanyarwanda n’abaturarwanda guhagarika gukorana n’abantu cyangwa ibigo bitabyemerewe byizeza indonke y’amafaranga abantu babigana hashingiwe ku ngano y’amafaranga yabikijwe, ibicuruzwa cyangwa serivisi byaguzwe n’umubare w’abakiriya babyitabiriye.

Ibigo nka Supermarketings Global Ltd, 3 Friends System, Group Ltd, Onecoin cyangwa Kwakoo (OnyxCoin) ni bimwe mu bigo BNR yatunze urutoki ko byahamagariraga abantu gukora iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe.

Yashimangiye ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose izagenera umuntu ushora amafaranga ye mu bikorwa by’iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe cyangwa irindi bifitanye isano kuko butemewe gukorera

kubutaka bw’U Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.