“Mu mezi 4 maze muri Rayon Sport nahembwe igice cy’ukwezi gusa” Ally NIYONZIMA
Ally NIYONZIMA myugariro w’ikipe ya Rayon Sport n’ikipe y’igihugu yanyomoje amakuru yavugaga ko amaze kuva mu ikipe ya Rayon Sport
Hari hashize iminsi havugwa ko bamwe mu bakinnyi ba rayon Sport bivumbuye bakava mu ikipe kubera ikibazo cyo kudahembwa imishahara yabo y’amezi kuri ubu agiye kuba ane. Umwe mu bashyizwe mu majwi ko bivumbuye ni myugariro wayo wari umaze hafi amezi ane muri iyo kipe ikunzwe na benshi ariwe Bwana ALLY NIYONZIMA, benshi bakavuga ibyo bashingiye kukuba yarikuye ku rubuga yahuriragamo na bagenzi be. Ku murongo wa terefoni, Bwana Sadate MUNYAKAZI umuyobozi wa Rayon ports yavuze ko kuba ALLY yarikuye ku rubuga atari ikibazo kuko buri wese abifitiye uburenganzira, gusa ko kitaba aricyo gihe kiza cyo gusiga bagenzi bawe muri bino bihe bikomereye buri umwe.
Ku murongo wa terefoni Ally Niyonzima yavuganye na radio 10 maze abajijwe impamvu yikuye ku rubuga yari asanzwe ahuriyeho na bagenzi be, yagize ati:”…nibyo koko jye navuye kuri urwo rubuga kubera ko numvaga ibivugirwaho ari ibijyanye n’amafranga gusa kandi nkaba ntayabona”
Ally NIYONZIMA uri i Burundi ubungubu, yavuze ko we ikibazo cye kihariye kuko mu mezi agera kuri ane yose amaze muri Rayon Sport yahembwemo igice cy’ukwezi gusa, yagize ati:’maze amezi ane ngeze muri Rayon Sports, icyo gihe cyose nahembwe igice cy’ukwezi gusa, kandi nayo bampaye nayakoresheje mu bijyanye na kuza mva muri Oman kuko nta n’igiceri Rayon yanyishyuriye, yewe na Taxi imvana kuri airport ni ku mufuka wanjye” Ally yakomeje avuga ko ubu ari mu buzima butamworoheye mu gihugu cy’u Burundi aho umuryango we uri kuko na nyir’inzu amumereye nabi, ati:”nk’ubu ngubu nyir’inzu andiho kubera ko nabuze ayo kwishyura”
Ally yavuze ko bino bibazo byatangiye n’ubundi ikipe yari imurimo amafranga itaramwishyura. Yakomeje avuga ko akiri umukinnyi wa Rayon Sport kuko bagifitanye amasezerano kandi ko kubwe kuva muri groupe ya whatsapp ari ibisanzwe, aho ari mu gihugu cy’u Burundi arakomeje imyitwazo, cyane ko muri icyo gihugu nta ngamba zikakaye zari zafatwa mu rwego rwo gukumira covid-19
Comments are closed.