RIB yataye muri yombi Umunyamakuru n’umuyobozi wa ISHEMA TV

9,693
Kwibuka30
View image on Twitter

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwaraye rutaye muri yombi umunyamakuru wa ISHEMA TV n’umushoferi we kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Mata, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Tereviziyo Bwana NIYONSENGA DIEUDONNE ikorera kuri murandasi izwi nka ISHEMA TV nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ubwandu bwa covid-19. Bwana NIYONSENGA ukunze kwiyita CYUMA HASSAN n’umushoferi we KOMEZUSENGE Fidele bafatiwe ku Gisozi babanza gutera amahane n’abashinzwe umutekano ko bo ari abanyamakuru batarebwa n’ayo mabwirizwa.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB buvuga ko “Umushoferi we yafatanywe ikarita imuranga nk’umunyamakuru yahawe na Niyonsenga Dieudonné kugira ngo izajye imutambutsa mu nzira nk’umunyamakuru kandi atari we.’’

Kwibuka30

Abakekwa bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha bakurikiranyweho rikomeje.

Mu minsi ishize kandi RIB yataye muri yombi undi munyamakuru ukurikiranyweho icyaha cy’uburiganya nyuma yuko yahuje abaturage abizeza kubaha buri muntu amafaranga ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw) maze akabafata amajwi n’amashusho babeshya ko babonye inkunga y’ibiryo byatanzwe n’umuterankunga uba mu mahanga agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite.

Yakurikiye ifatwa ry’abahuriye itsinda ry’abantu biyise “Abahujumutima” barimo abanyamakuru babiri bafashwe bahuruje abaturage ngo babahe ibyo kurya byo kubafasha nta buyobozi bw’ibanze bwabimenyeshejwe ndetse hatitawe no ku mabwiriza yo kwirinda kwandura icyorezo cya Coronavirus.

RIB yibukije ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, ko uwo ariwe wese uzarenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.