Abagera kuri 24 bafatiwe mu cyumba kimwe bari gusengera mu bucucike

8,760
Kwibuka30
Rutsiro:Abaturage 24 bafashwe bari...

Polisi yo mu Karere ka Rutsiro abantu bagera kuri 24 bafatiwe mu cyumba bari gusengera mu bucucike ngo isi ibarangiriyeho

Polisi y’igihugu mu Karere ka RUTSIRO yataye muri yombi kuri uyu wa 12 Mata abaturage bagera 24 bahuriye mu itsinda ryitwa ASSOC bakaba ngo bubahiriza umunsi wa karindwi. Aba bantu bose uko ari 24 Bafatiwe mu murenge wa Gihango mu Karere ka RUTSIRO basengera hamwe kubera ngo imperuka imaze kubagereraho

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro EMMERANCE AYINKAMIYEE Yemeje iby’aya makuru, avuga ko koko bano bantu bafashwe bari gusengea hamwe kubera ko imperuka ibagereyeho.

Meya w’Akarere ka Rutsiro avuga ko abashaka gusenga bagomba gusengera mu rugo, kuko ubundi abantu bagomba gusohoka mu rugo ari abafite impamvu ikomeye ibemerera gusohoka naho abandi bakaba bagomba kuguma mu rugo kugira ngo haramutse hagize uwanduye atagira abandi yanduza.

Kwibuka30

Aba baturage baguwe gitumo n’inzego z’ubuyobozi, bamwe bakwira imishwaro kuko bari babizi ko barenze ku mabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije u Rwanda n’isi yose. Hafashwe abagera ku 10 naho abandi bahise bakwira imishwaro.

Mu karere ka Karongi nabwo,tariki ya 04 Mata 2020,Abadivantiste bavuguruye [Abatampera] bo mu Kagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera, bafashwe bishe amabwiriza ya Leta yo kuguma mu rugo bajya gusengera mu cyumba gito cyo mu rugo rw’umukecuru witwa Elina ari 65 hanyuma inzego zishinzwe umutekano zije kubasohora baranga bavuga ko bari kubahiriza umunsi w’isabato.

Mu kiganiro RBA yagiranye n’ umuyobozi w’akarere ka Karongi,Madamu Mukarutesi Vestine, yavuze ko aba Badivantiste bavugaga ko bakijijwe, bafatiwe mu cyumba gito bacucitse bari gusenga muri iki gihe Leta y’u Rwanda yategetse abantu bose kuguma mu rugo kubera kwirinda ko Coronavirus ikwirakwira.

Mu wundi murenge wa Twumba wo mu karere ka Karongi naho hafashwe abandi bantu bari gusengera mu cyumba bituma abafatiwe muri aka karere bagera ku 105, bajyanwa mu kigo ngororamuco giherereye mu Murenge wa Gashari.

(source: Umuryango)

Leave A Reply

Your email address will not be published.