Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yabonye icyangomba kimwemerera gukina muri Tanzania

8,954

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina muri KMC FC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania kuri ubu yamaze kubona icyangombwa kimwemerera gukina amarushanwa yose ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF).

Ikinyamakuru Halftime cyatangajeko Mugiraneza kuri ubu uri mu Rwanda mu biruhuko by’irushanwa rya CECAFA Senior Challenge Cup 2019 iri kubera i Kampala muri Uganda, yabonye icyangombwa (License) kimwemerera gutangira gukina shampiyona n’andi marushanwa.

Kuwa Kane tariki 10 Nyakanga 2019 ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya KMC (Kinondoni Municipal Council), ikipe iri mu cyiciro cya mbere muri Tanzania. KMC iheruka mu Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019.

Kuva icyo gihe ntabwo yagize amahirwe yo guhita abona ibyangombwa mu buryo bwihuze kuko yasinye muri iyi kipe bisanga muri TFFntabwo bigikunda ko bakwinjiza umukinnyi mushya uvuye mu yindi shampiyona. Gusa kuri ubu bitewe n’uko muri Tanzania amakipe ari kugura abakinnyi byabaye amahire ko na we afatwa nk’umukinnyi uhageze muri iyi minsi bityo abona icyangombwa (License).

Mugiraneza yahamije ko yemerewe gukina ahereye ku mukino KMC FC izasuramo Mbuni FC ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019 hakinwa imikino y’igikombe cy’igihugu.
“Ubu nemerewe gukina nta kibazo kuko n’umukino tuzakina na Mbuni FC umutoza ampaye umwanya nakina”. Mugiraneza
Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggy wari umaze umwaka n’igice muri APR FC uhereye muri Mutarama 2017 kugeza muri Kamena 2019, yabaye muri APR FC mbere yo kujya muri Azam FC (2015-2017). Mugiraneza yakiniye APR FC imyaka umunani (2007-2015) ubwo yari avuye muri SC Kiyovu (2003-2006). 2017 Mugiraneza yari muri Gormahia FC muri Kenya.
Mugiraneza Jean Baptiste yageze mu ikipe y’igihugu kuva mu 2006 ari muri SC Kiyovu kugeza magingo aya ubwo amazemo imyaka 13 aho ari na kapiteni wa kabiri w’iyi kipe aho yungirije Haruna Niyonzima ukinira AS Kigali.

Leave A Reply

Your email address will not be published.