Umunyapolitiki ukomeye muri RDC yasabye ko igihugu cye gitera u Rwanda
Bwana MUZITO ADOLPHE arasanga igisubizo cy’umutekano wa Congo cyakemurwa no gutera u Rwanda
Umuhuzabikorwa ry’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo “LAMUKA” bwana MUZITO ADOLPHE yavuze ko igihugu cye cya RDC kigomba gutera igihugu cy’u Rwanda ndetse kikigarurira tumwe mu duce tw’u Rwanda kugira ngo umutekano usesuye uboneke mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi yabivuze mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu 23/12/2019 mu mujyi wa Kinshasa.
Yagize ati: “Uburasirazuba bwa Congo bumaze igihe mu bibazo, by’intambara n’umutekano muke, igisubizo kirambye ni uko ingabo zacu zatera u Rwanda, zikigarurira tumwe mu duce tw’icyo gihugu”
Nyuma y’ayo magambo, bamwe mu banyapolitiki bari muri iryo huriro bagaragaje ko batishimiye ayo magambo ndetse ko batari kumwe na Adolphe MUZITO, muri abo harimo MOISE KATUMBI uherutse gushinga ishyaka rye, we yagize ati:”ku bwanjye ntabwo nemeranywa n’amagambo Adolphe, Politiki yacu ntiyakombye gushingira ku rwango, ahubwo ishingire ku mahoro”
Uretse Bwana Katumbi Moise, Jean Pierre Bemba nawe yamaganye imvugo y’urwango yavuzwe na Afolphe, yahise asaba Adolphe gusaba imbabazi abarwanashyaka b’ihuriro. Twibutse ko Bwana Adolphe MUZITO yabaye ministre w’intebe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2008 kugeza mu w’i 2012 ku bwa Kabila.
Comments are closed.