Muhanga: Abantu bitwaje imihini n’ibyuma bateye abanyerondo bakomeretsamo batandatu

4,109

Abantu bitwaje ibibando n’imihini bateye abanyerondo babakomeretsamo abagera kuri batandatu mu mirwano yahoshejwe n’abashinzwe umutekano.

Ahagana saa tatu z’ijoro zo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 16 Mata 2022, mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa shyogwe, mu Kagali ka Ruli mu mudugudu wa Nyarucyamu habaye imirwano yamaze amasaha agera kuri atatu ishyamiranya abagabo bari bitwaje imihini, n’ibibando n’abanyerondo.

Umwe mu biboneye ibyabaye yavuze ko iyo mirwano yari ikaze ndetse ko yamaze amasaha ari hagati y’abiri n’atatu ariko ikaza guhoshwa n’inzego z’umutekano zarimo Police na DASSO, uwo mugabo utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yavuze ko abanyerondo bagera kuri batandatu bakomerekeye muri iyo mirwano ariko kandi ko hari abamaze gufatirwa muri urwo rugomo.

Undi mugabo uvuga ko yabyiboneye, yavuze ko abo bitwaje ibibando n’imihini baje baturutse mu Murenge wa Nyamabuye uhana urubibe na Shyogwe, neza neza mu mudugudu wa Nyarutovu.

Kugeza ubu nta makuru yari yatangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere cyangwa ubw’Umurenge kuri iyo mishyamirano yahabereye, ariko biravugwa ko Ubuyobozi bw’Akarere bwateguye inama y’umutekano muri ako kagali.

Comments are closed.