“Aho kujyanwa mu Rwanda, nakwiyahurira hano” impunzi n’abimukira

8,504
Kwibuka30
Asile et migration : le Rwanda signe un accord avec Londres pour accueillir  des migrants venus du Royaume-Uni - rtbf.be

Bamwe mu bimukira bari mu Bwongereza baravuga ko aho kwemera koherezwa mu Rwanda bapfira muri icyo gihugu cy’i Burayi, ngo mu Rwanda nta bwisanzure buhaba.

Hari abafite ubwoba ko bazoherezwa mu Rwanda ku ngufu nyuma y’aho u Rwanda n’u Bwongereza bisinyiye amasezerano yo kubohereza i Kigali kuwa 14 Mata 2022.

Ni amasezerano y’imyaka itanu, aho abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda akaba ari ho batuzwa.

Jamal ukomoka muri Eritrea yagize ati, “Nibanyohereza mu Rwanda sinzajyayo, nzagwa hano, nziyahura”

“Uzi umubare w’ibirometero nakoze ngo ngere hano? Nigomwe byinshi mbabarira mu butayu ngera aha ngaha, benshi bapfiriye mu nyanja, navuye mu gihugu cyanjye sinasubira muri Afurika.”

Undi mugabo wo muri Eritrea we ati, “Nta muntu uzi Afurika kurusha Abanyafurika. Nta burenganzira buhaba. U Rwanda ni nka Eritrea, ntirwubahiriza uburenganzira bwa muntu, hano ni i Burayi, urisanzura.”

Ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru, kiravuga ko abantu 22 bagize itsinda ry’abimukira bose bagitangarije ko aho koherezwa mu Rwanda bakwiyambura ubuzima.

Umugabo ufite inkomoko muri Sudan yagize ati, “100% abantu baziyica ubwabo. Bamwe bazajya kwiyahurira mu misozi, abandi muri gariyamoshi, mu nyanja n’ahandi, iki ni ikibazo cyo kutubaha uburenganzira bwa muntu kitari umwihariko w’u Rwanda.”

Umukurude wo muri Irak we yagize ati, “Sinzi aho u Rwanda ruherereye gusa icyo nzi ni uko ari ahantu habi. Iri joro naraye ntasinziriye ntekereza ikigiye kumbaho. Ntituzi umuco wo mu Rwanda, utandukanye n’uwo tuzi.”

Benshi mu bagize itsinda ry’abimukira bashya bavuga ko abakomoka muri Afurika ari bo bazoherezwa mu Rwanda, abakomoka ku yindi migabane bo bazi ko bitazabageraho.

Umwe yagize ati, “Njye nkomoka muri Iran, Guverinoma ndibwira ko itazatwoherezayo. Abanya-Eritrea n’abanya-Sudan bavuze ko ari Abanyafurika gusa bazoherezwayo.”

Benshi muri aba bimukira bavuga ko u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira ku mpamvu z’ubukungu.

Umwe yagize ati, “Ni ukubera amafaranga. U Rwanda ni igihugu gito, igihugu gikennye. Bakeneye amafaranga y’u Bwongereza, nta yindi mpamvu.”

Uko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda iteye

Tariki 14 Mata 2022 i Kigali habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’abinjira n’abasohoka n’iterambere hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda.

Nyuma y’icyo gikorwa abahagarariye impande zombi baganirije abanyamakuru ku ishingiro ry’ubwo bufatanye n’ibibazo bugamije gukemura bituma bushyirwamo ingufu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza Priti Sushil Patel yavuze ko hari abimukira benshi bagera mu Bwongereza bahagejejwe n’amatsinda y’abagizi ba nabi.

Hari abatagera mu Bwongereza cyangwa mu kindi gihugu cy’i Burayi, ahubwo bakarohama mu nyanja ya Mediterane, abandi bagahohoterwa mu bindi bihugu banyuramo.

Yavuze ko U Rwanda rwemejwe nk’igihugu cyakira aba bimukira bitewe no kuba ruzwiho kwakira neza impunzi n’abimukira, aho rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 130.

Abo biganjemo abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi, ariko muri 2019 rwatangiye kwakira abandi baturuka muri Libiya.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson ndetse na Minisitiri Patel bahuriza ku kuvuga ko u Rwanda ari igihugu gifitiwe icyizere mu kwita kuri aba bimukira neza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta, avuga ko kuba Abanyarwanda bafite amateka y’ubuhunzi na byo biri mu byatumye bemera kwakira aba bimukira.

Kuva mu 1959 Abanyarwanda bagiye bahungira mu bihugu by’abaturanyi kubera imiyoborere mibi y’ivanguramoko yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko kwakira abimukira ari icyemezo bwafashe mu rwego rwo gufasha mu gukemura ibibazo abimukira bahura na byo ku Isi.

Abazaza mu Rwanda ntibazajya mu nkambi kuko atari impunzi, ahubwo bazatuzwa hamwe n’abandi baturage ndetse abashaka ubwenegihugu babusabe babe babuhabwa.

Kwibuka30

Mu gihe abaganiriye na The Guardian bavuga ko bashobora kuzanwa mu Rwanda ku gahato, u Rwanda ruvuga ko ntawe ruzategeka kuza, ngo bizashingira ku bushake.

Gusa ku ruhande rw’u Bwongereza, Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko ubuyobozi bwatangaje ko igisirikari ari cyo kizajya gifata abinjira mu gihugu batabyemerewe.

Aba ngo bazajya bahita baherekezwa n’abasirikari ku kibuga cy’indege baburize indege ibazana i Kigali ari ho baza gukomereza ubuzima bwabo.

Aba bimukira mu Rwanda bazatungwa n’amafaranga azatangwa na Leta y’u Bwongereza.

Nyuma y’imyaka itanu uzashaka kuba umwimukira cyangwa impunzi azahitamo.

U Rwanda ruvuga ko rudakora ubucuruzi bw’abimukira kuko uyu mwanzuro rujya kuwufata ngo byari ugutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’abimukira, aho kubacuruza.

Amafaranga azatangwa n’u Bwongereza azafasha no mu kubaka amashuri, amavuliro, udukiriro, ibikorwaremezo bitazateza imbere abimukira gusa ahubwo n’Abanyarwanda.

Iyi mikoranire y’u Bwongereza n’u Rwanda yamaganwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) rivuga ko itubaha uburenganzira bw’abimukira.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yatangaje ko nta gisibya abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda mu byumweru bitandatu biri imbere.

Bazahabwa tike y’indege yo kugenda gusa, bivuze ko bidateganyijwe ko basubira mu Bwongereza, aho abagera mu bihumbi 10 bazoherezwa i Kigali.

Iyi gahunda igitangazwa, hari Abongereza bayishyigikiye ariko hari n’abandi biraye mu mihanda bayamagana bavuga ko ari igikorwa cy’ubugome u Bwongereza bugiye gukora.

Imiryango 160 yo mu Bwongereza irimo Liberty, Stonewall and Greenpeace yasinye urwandiko ruhuriweho (petition) rusaba Minisitiri w’Intebe guhagarika iyi gahunda.

Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu Amnesty International mu itangazo ryawo wavuze ko iki gikorwa cy’u Bwongereza kirimo kubura ubumuntu.

Wavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yaguhungiraho ahunze intambara n’imivurungano mu gihugu cye ngo umwohereze mu kindi gihugu atihitiyemo.

Amnesty International ivuga ko niba u Bwongereza buhangayikishijwe n’abagizi ba nabi bazana abimukira, bwakwita kuri abo bagizi ba nabi aho guhohotera abimukira.

Hari abandi bagaragaje ko iyi gahunda ihenze kuko ngo buri mwimukira azatangwaho amapaundi ari hagati y’ibihumbi 20 na 30, ahwanye n’Amanyarwanda miliyoni 26-40.

Boris Johnson yavuze ko azi neza ko iyi gahunda izatuma Guverinoma y’u Bwongereza ijyanwa mu nkiko, ariko ngo ntacyo bitwaye kuko yubahirije amategeko.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patel, avuga ko u Bwongereza niburegwa buzatsinda, ngo ni ibisanzwe ko abanyepolitiki batavuga rumwe na Leta banenga buri kimwe Leta ikoze.

Umuyobozi w’Umuryango utabara imbabare (Red Cross) yatangaje ko bihangayikishije kuba u Bwongereza bugiye kohereza mu Rwanda abimukira bahungabanye.

Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko aba bimukira bakigezwa mu Rwanda bazacumbikirwa muri Hope House i Nyabugogo, ngo hasanzwe hakira abakerarugendo.

Ni ahantu hashobora kwakira abantu 100 bari mu byumba 50 babiri babiri basangiye ubwogero n’ubwiherero.

Gusa ngo hari gahunda yo kwagura iyi nyubako ikagira ibyumba nibura 150 ku buryo ibasha kwakira abantu 300.

Biteganyijwe ko bazajya bahabwa amafunguro atatu ku munsi, aho bazajya barira ahantu ha rusange, hari ibikoni byo gutekerwamo ibiryo byihariye ku bafite uburwayi.

Ibiganiro byo kohereza abimukira i Kigali hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza byamaze amezi icyenda.

Iyi gahunda u Bwongereza bwizera ko izafasha mu kugabanya abimukira baza muri kiriya gihugu kuko bazaba bazi ko nibanahagera batahaguma.

Umwaka ushize u Bwongereza bwakiriye abimukira ibihumbi 28 binjiye muri kiriya gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

(Src: Popote.rw)

Comments are closed.