Muhanga: Abaturiye utubari baravuga ko urusaku rwa wikendi rudatuma baryama

565
kwibuka31

Bamwe mu baturage baturiye utubari two mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko mumpera z’icyumweru badasinzira neza , bitewe n’urusaku rukabije ruterwa n’imyidagaduro irangwa muri utwo tubari, cyane cyane mu gihe cy’igisopu gitangira ku wa Gatanu nimugoroba kikageza no ku Cyumweru.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ubwo twasuraga bimwe mu bice byo mu Mujyi wa Muhanga byegeranye n’utubari tuzwi nka kwa Vincent, kwa Jack n’ahandi hatandukanye, twasanze abantu benshi bari mu myidagaduro. Indangururamajwi zivuga, abantu bishimye abandi babyina, ariko abaturage batuye muri ako gace bo bavuga ko ibi bibabangamira bikomeye.

Mukamana Consolee, utuye hafi y’akabari gasanzwe kazwi nka kwa Vincent, agaragaza ko buri mpera z’icyumweru kubona ibitotsi bibabera inzozi.

Yagize ati:“Iyo weekend igeze ntitubona ibitotsi nk’uko bisanzwe. Abana barara barira kubera urusaku, natwe ababyeyi tuba twakoze umunsi ku wundi, tuba twifuza kuruhuka. Ariko urusaku rutuma dukomeza umunaniro tuvanye mu mibyizi ,rimwe na rimwe tugasubira ku kazi tukirushye. Byatangiye no kumpungabanya kuko nsigaye ndibwa umutwe buri gihe kubera kutaruhuka.”

Nshimiyimana Eric, utuye I Muhanga  nawe ukora akazi k’ubwubatsi, avuga ko abantu bishimisha muri wikendi ariko bikwiye gukorwa bubahiriza  amategeko yagenwe.

 Ati: “Nkora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu. Iyo wikendi igeze mba nifuza gusinzira neza, ariko saa sita z’ijoro baba bakiri kubyina. Numva ubuyobozi bwashyiraho igihe ntarengwa cy’urusaku.

Mukarukundo Chantal, umubyeyi ufite abana bato, agaragaza zimwe mu mbogamizi ahura nazo bitewe n’urwo zirimo kutabona amahoro na gato.

Ati: “Mfite umwana ufite amezi ane. Iyo batangiye gucuranga nijoro arakanguka, agahita arira cyane. Mba ngomba kumuhoza kugeza yongeye gusinzira. Hari igihe twembi turara tudasinziriye kubera urusaku.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko utubari ari isoko y’akazi n’ahantu  abaturage bidagadurira cyane cyane mu gihe cya Wikendi.

Uwase Clementine, ukorera mu kabari kamwe ko muri uwo mujyi, asobanura ko n’ubwo hari urusaku, gufunga utubari byagira ingaruka zikomeye ku babucuruza.

Ati: “Dutunzwe n’akazi ko mu kabari, cyane cyane igisopu cyo muri weekend. Niba habaho uburyo bwo kugabanya indangururamajwi nta kibazo, ariko gufunga byatugiraho ingaruka zikomeye,

Abo baturage bakomeza basaba ubuyobozi gushyiraho uburyo bwo kugenzura urusaku no gushyiraho amasaha ntarengwa, kugira ngo ubuzima bw’abaturiye utubari bugende neza Kandi bitabangamiye abaducuriza.

Bwana MUGABO Gilbert ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Muhanga yavuze ko kino kibazo bagiye kugikurikirana ku buryo hatagira ubangamirwa yaba umuturage cyangwa umucuruzi, avuga ko ba nyir’utubari basabwe gukoresha ibikoresho bikumira amajwi kugira ngo adasohoka hanze, yagize ati:”Iki kibazo turagikurikirana uko bikwiye, iyo dusanze hari abacuranga bibangamira abaturage, turamuhana, kandi umuturage uzajya ubangamirwa n’urwo rusaku agomba kubimenyesha ubuyobozi”

Ni mu gihe  Inama  y’abaminisitiri yateranye muri Kanama 2023,  yanzuye ko mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, Guverinoma yafashe icyemezo ko guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2023, ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi birimo n’utubari ko bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bifunge saa munani z’ijoro.

Ni muri urwo Rwego Polisi y’u Rwanda ikomeza kwibutsa ba nyir’utubari, utubyiniro n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro kubahiriza amabwiriza yashyizweho agena amasaha yo gufunga.

(Inkuru ya Manishimwe Janvier /indorerwamo.com Muhanga)

Comments are closed.