Muhanga: Abatuye hafi y’icyanya cy’inganda bahisemo kwibanira n’Amatungo kugirango bayarindire  umutekano.

496
kwibuka31

Abaturage batuye  hafi y’icyanya cy’inganda cy’Akarere ka Muhanga, giherereye mu Mudugudu wa Gihuma, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, baravuga ko babangamiwe n’ubujura bw’amatungo yabo bavuga ko buterwa n’urusaku rukabije ruturuka mu nganda zihakorera.

Aba baturage bavuga ko iyo abajura baje nijoro batabasha kubyumva kubera urusaku rw’imashini zikora mu nganda, bigatuma amatungo yabo yibwa cyane. Bakavuga ko bamwe muri bo bahisemo kurarana na yo mu nzu kugira ngo barinde asigaye.

Mukandayisenga Consolee, umwe mu batuye muri ako gace, agaragaza imbogamizi bahura nazo zirimo kurarana n’amatungo yabo.

yagize ati: “Imashini z’inganda zikora amajoro yose, urusaku rwazo ni rwinshi ku buryo tutumva n’igihe amatungo yacu atangiye gusakuza.  Ibyo byatumye dutangira kurarana nayo mu nzu kugira ngo tuyiyegereze.”

Ntakirutimana Tharcisse, nawe utuye i Gihuma, yavuze ko ubujura bumaze kubateza igihombo gikomeye.

Ati:“Njye bantwaye inka ebyiri n’ihene imwe mu mezi atatu ashize. Ubusanzwe twiringiraga amatungo kugira ngo tubone amafaranga yo kwishyurira abana amashuri, ariko ubu byadusize mu gihombo gikabije.”

Mukamana leoncia, avuga ko bigeze kwandikira ubuyobozi bw’Akarere basaba kwimurwa aha hantu ariko kugeza ubu bakaba nta gisubizo gifatika barabona.

Yagize ati:“Twanditse dusaba ko batwimura kuko twabariwe ingurane kera, hashize imyaka itatu ariko ntacyo turabona. Birababaje kubona dutuye ahantu tudafite umutekano.”

Yongeraho ko  uretse ubujura ,urusaku rutuma n’abana batiga neza kubera kubura umwanya wo kuruhuka neza.

Abana ntibabasha gusinzira nijoro, ibi bituma bajya ku ishuri bananiwe.  ubu  twe tubayeho mu rusaku no mu bwoba, kandi nta kindi dusaba uretse kwimurwa aha hantu.

Ngirababyeyi Solange, utuye muri ako gace nawe ashimangira ko babayeho mu buzima  bubi.

Yagize ati: “Iyo utaraye usinziye kubera urusaku, uba utekereza ko abajura bari hafi y’umuryango. Turi mu buzima bubi cyane, turasaba ko ubuyobozi budufasha tukimurwa natwe tukabaho neza nk’abandi.

Aba baturage bose  baganiriye n’indorerwamo.com, bose bahuriza ku gusaba ko bakimurwa mu cyanya cy’inganda, bavuga ko kuba bahatuye bibatera umutekano muke n’imibereho mibi.

Nshimiyimana Jean Claude, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye , yemeza ko iki kibazo kizwi kandi ko ubuyobozi bukomeje gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) kugira ngo aba baturage bimurwe.

Ati: “Iki kibazo kirazwi kandi kimaze igihe. Turakomeza kubakorera ubuvugizi muri MINICOM kuko ari yo ishinzwe kubishyura.

Bahitamo kurarana amatungo yabo

Yongeyeho ko bitewe n’uko ubushobozi bugenda buboneka, MINICOM igenda ibishyura mu byiciro, agashimangira ko hari n’abamaze guhabwa ingurane zabo ndetse banimuwe. Agasaba abasigaye bataruzuza ibyangombwa kubyuzuza vuba kugira ngo batazadindizwa no kubura ibisabwa.

Kuva mu mwaka wa 2022 kugeza muri 2024, abimuwe mu cyanya cy’inganda cya Muhanga bamaze kwishyurwa amafaranga arenga miliyari ebyiri na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

(Inkuru ya MANISHIMWE Janvier /indorerwamo.com)

Comments are closed.