Muhanga: Bwana Nyandwi Celestin yatekewe umutwe bamugurisha toni 70 z’inyibano

4,774

Ibyabaye ku mucuruzi Nyandwi Celestin ni ubuhamya bukomeye avuga ko bukwiye kubera abandi urugero rwo kujya barangura babanje gushishoza, kubera ko toni 70 za sima y’inyibano yaguze zatumye agarukira mu marembo y’igororero ndetse asigara ahanganye no kwishyura ku giciro ataranguyeho.

Mu kiganiro na Nyandwi Celestin, yavuye imuzi ingaruka yatewe no kugura sima yakuwe mu ruganda rw’Abashinwa rwitwa  Anjia Prefablicated Rwanda Construction Company Ltd atazi aho biva n’aho bigana kandi yarerekwaga inyemezabwishyu yatanzwe n’uru ruganda.

Kubera iyo mpamvu yaje kwishyura uruganda amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13 n’ibihumbi 860 kuri Toni 70 zibweyo, ndetse na miliyoni 7 n’ibihumbi 600 yishyuye Uzzia Habagusenga wazimugezagaho, bityo akaba yaratanze amafaranga y’u Rwanda yose hamwe 21 460 000.

Ugereranyije amafaranga yishyuye uruganda n’ayo yishyuye uwamuzaniraga iyo sima y’inyibano, kuri Nyandwi ubu ari mu gihombo kirenga 10 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda atarasubiza mu mufuka we.

Nyandwi Celestin avuga ko ajya kugura sima yarangiwe na Uzzia Habagusenga yamubwiraga ko hari umushoramari wari ufite ibikorwa byimuriwe ahandi bityo ashaka ko bagurisha sima maze na we ashaka imodoka yo kuyipakira.

Yagize ati: “Nkimara kumva ko ngiye kugura sima numvaga bishyushye cyane turavugana njya gupakira ku bubiko bwabo kuko bambwiraga ko bimuye ibikorwa byabo, bityo bagiye kugurisha sima bari basigaje yose nanjye nshaka imodoka njya kuyipakira”.

Akomeza yemeza ko Abagenzacyaha bamusanze aho bagahita bamufata yagera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye bakamubwira ko afashwe kubera ko sima arimo gupakira yibwe mu ruganda, yibaza uburyo banafite inyemezabwishyu yo ku ruganda biramushobera.

Akomeza atangaza ko hamaze gufatwa bose uko ari batatu barimo Uzzia Habagusenga, Kabanza Richard na Kabega Igance Harindintwali wemeraga icyaha cyo kwihesha iyo sima mu buriganya,  yahisemo gushaka uko akemura ikibazo cya sima y’uruganda.

N’imodoka yari yakodesheje yafashe umwanzuro wo kuyishyurana n’uruganda yongera kugura bundi bushya ya imifuka 1400, buri umwe amafaranga y’u Rwanda 9,900 kandi we yari yaguze buri mufuka ku mafaranga ibihumbi umunani.

Yahise agira ati: “Nahise nshaka amafaranga angana na miliyoni 13 n’ibihumbi 860 nkemura ikibazo cy’uruganda ariko njyewe nari nazibaguriye ku bihumbi 8000 ngomba gusigara nkurikirana abangurishije sima, kuko nari namaze kwishyura Uzzia Habagusenga 7 600 000 z’amafaranga y’u Rwanda. Narishyuye numvikana na Habagusenga nahaye miliyoni 7.6 mbere, ko azanyishyura ampa ingwate y’imodoka yo mu bwoko bwa RAV 4 Mitsubishi”.

Nyandwi yakebuye abandi bacuruzi

Nyandwi waguze sima zavanywe mu ruganda rwa Anjia ku butekamutwe n’uburinganya, avuga ko bidakwiye kuko yabonye igihombo cyagombaga no kumufungisha.

Agira inama abacuruzi ko badakwiye kugura ibintu byose batikuriye ku ruganda, kuko byatuma bava mu bucuruzi imburagihe ndetse bakaba bakurizamo gufungwa kubera ko ababagurishije ibicuruzwa by’imari bacitse ntibagaragare.

Ashimira inzego zatabaye zigafata aba bari bakoze ubutekamutwe bakiba uruganda bakoresheje uburiganya.

Me Joseph Twagirayezu wunganira Nyandwi Celestin avuga ko nyuma yo kwishyura uruganda rukora sima, uwo yunganira yahawe ingwate y’imodoka ya RAV 4 Mitsubishi na Habagusenga Uzzia wemeye ko azamwishyura miliyoni 7.600.000.

Bityo, ategereje kwishyurwa bizava hagati y’uwatanze ingwate waje no kuba umwere na Kabega wemereye urukiko ko yatetse umutwe ndetse agahanishwa igifungo cy’imyaka 2 harimo umwaka 1 n’ameza 6 asubitse n’ihazabu ya miliyoni 3.

Twashatse Habagusenga Uzzia ntitwamubona ariko twifashisha umwunganira mu mategeko witwa Me Theophile Tuyisenge yatangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko amasezerano yo kwishyura Nyandwi Celestin ari Uzzia Habumugisha ugomba kwishyura kuko Kabega ntaho agaragara mu masezerano kugira ngo Uzzia Habumugisha agomboze imodoka ye yatanzeho ingwate.

Kugeza ubu abaregwanaga na Kabega Ignace Harindintwali wahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi n’uburinganya yamaze guhabwa umwaka usubitsemo 1 n’amezi 6 mu gihe azafungwa amezi 6 yonyine n’ihazabu ya miliyoni 3 naho Kabanza Richard na Uzzia Habagusenga barafunguwe babaze kugirwa abere.

Comments are closed.