Muhanga: Maniraguha bari bamaze iminsi barabuze bamusanze mu nzu amanise ku mugozi

5,257

Umugabo witwa Maniraguha J.Claude bivugwa ko yari amaze iminsi yarabuze baje kumusanga mu nzu yari asanzwe abamo yimanitse ku mugozi, birakekwa ko yaba yariyahuye.

Mu Karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugabo uzwi ku izina rya Maniraguha Jean Claude uri mu kigero cy’imyaka 40 basanze amanitse ku mugozi mu nzu ye, bagakeka ko yaba yiyahuye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Bwana Nshimiyimana, nawe avuga ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yayahawe n’umugore nyir’inzu nyakwigendera yari asanzwe akodesha.

Ku murongo wa terefoni na indorerwamo.com, madame Angelique uvuga ko ariwe nyir’inzu nyakwigendera yabagamo yavuze ko yari amaze ashaka uyu musore ngo amwishyure amafaranga y’ubukode kuko igihe cyo kwishyura cyari kimaze kurenga ariko ko icyo gihe cyose yari yaramubuze akobona adataha nk’ibisanzwe, yagize ati:”Ubundi najyaga mubona aza yagasomye, ariko noneho nari maze iminsi ntamubona kandi narashakaga ko anyishyura, nageregeje terefone ye ariko bikomeza kwanga, sinxi ukuntu nigiriye inama yo kureba ku rugi nsanga hakingiyemo imbere”

Uyu mugore akomeza avuga ko yitabaje inzego z’ibanze zo mu mudugudu ngo baze barebe ikibaye, nabo baje baragerageza gukomanga ariko bakomeza kubura ukingura, bwarakeye mu gitondo baragaruka ariko bafata umwanzuro wo gusenya urugi, binjiye mu nzu basanga Bwana Maniraguha amanitse ku mugozi yapfuye, nibwo bahise bahuruza inzego z’umurenge babamenyesha ikibaye.

Kugeza ubu ntawuramenya niba yariyahuye, cyangwa se igihe yaba yarabikoreye, gusa umwe mu bavandimwe yabwiye umuseke.com ko nta kindi kibazo kidasanzwe yari azwiho usibye gukunda kunywa agacupa agafiningiza.

Umurambo wa nyakwigendera wahawe abo mu muryango we ngo bawushyingure.

Comments are closed.