Senateri Uwizeyimana avuga ko asigaye yigengesera ngo adakora amakosa nk’ayo yakoze bigatuma ava muri Guverinoma

5,717
Kwibuka30

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko amakosa yanyuzemo yatumye yegura muri Guverinoma y’u Rwanda yayakuyemo amasomo akomeye ku buryo bidashobora gusubira.

Muri Gashyantare 2020, nibwo Uwizeyimana yeguye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko.

Icyo gihe yari amaze iminsi avuzweho guhohotera [guhirika] umukobwa ukora mu kigo gicunga umutekano mu nyubako, wari mu kazi ko gusaka abinjira muri Grande Pension Plaza.

Ni ibibazo byaje gukemurwa mu nzira zikurikije amategeko ariko Uwizeyimana kuri ubu usigaye ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko yabikuyemo amasomo.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu yavuze ko ibijyanye n’imyitwarire y’abayobozi ari ikintu gikomeye ndetse baba bakwiriye kwitwararika, ibintu ashingira ku masomo yakuye mu myitwarire yamugejeje ku kwegura muri Guverinoma y’u Rwanda.

Ati “Nanjye mu buzima […] hari ibindeba byambayeho ariko naravuze nti aha hantu umuntu yakuramo irihe somo? Ese iri kosa umuntu yakora gute ku buryo igiti kitagukora mu jisho kabiri? Hari ukuntu bavugaga ngo iyo agacaca kaguteze, uragatema ngo katazongera ku gutega, iyo igiti kigukoze mu jisho ntikigukora mu jisho kabiri.”

Kwibuka30

Yavuze ko ubu icyo agiye gukora cyose abanza kureba niba nta tegeko yishe cyangwa andi mahame agenga umwuga.

Ati “Noneho ubu nsigaye mvuga ngo ariko iyo ngiye gukora ikintu runaka, nta tegeko mvuga ngo […] nsigaye mvuga ngo ariko iki kintu His Excellency [Perezida Kagame] yagikora? Iyo igisubizo kibaye yego ndagikora, iyo kibaye oya ndakihorera.”

Senateri Uwizeyimana avuga ko n’ubwo ari ibyahise ariko byamubayeho kandi bigize amateka ye ndetse ibyo akora byose biba bigomba kumenyekana kuko ari umuntu uzwi ndetse ufite abamufatiraho urugero.

Ati “Nabaye muri guverinoma nyivamo neguye kubera ikintu kijyanye n’imyitwarire idakwiye kuranga umuyobozi w’urwego nari ndiho cyari cyabayeho. Iyo ngiyo nibyo nkubwira ngo ni irihe somo ukuramo? Ese aho kugira ngo kibe ikintu kiguhungabanya, imyitwarire ukwiye kugira nyuma y’ikintu nk’icyo iba ari iyihe?”

Yakomeje agira ati “ Nkunda kubwira abantu nti ubu ngubu n’umuntu yankubitira ubusa nkigendera. Bivuze ngo rero ikijyanye n’imyitwarire ni ikintu gishobora kugwirira umuntu uwo ariwe wese uri mu rwego rw’ubuyobozi, yagikora kimutunguye cyangwa se yagiteguye.”

Senateri Uwizeyimana avuga ko umuyobozi asabwa byinshi , asabwa n’imyitwarire.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.