Muhanga: Umucungamutungo wa “KOKAR” arashinjwa kwigana imikono y’abapfuye

13,118

Umucungamutungo wa koperative y’Abahinzi yo mu Karere ka Muhanga arashinjwa kwigana imikono y’abanyamuryango bariho n’abapfuye ashaka kwigwizaho imitungo ya koperative.

umucungamutungo arashinjwa kwigana imikono yabapfuye ndetse n’abakuriho bo muri koperative y’abahinzi (KOKAR) ikorera mu karere ka Muhanga, Amakuru dukesha umunyamakuru wa umuseke.rw aravuga ko Madame AKINGENEYE Umucungamutungo wa KOKAR amaze igihe ategura urutonde rw’Abanyamuryango bakiriho ndetse n’abapfuye akabeshya ko bafashe amafaranga y’inguzanyo kandi ntayo batse, Abanyamuryango b’iyo koperative bavuga ko amaze kubikora inshuro nyinshi akingiwe ikibaba na Perezida wa Koperative MUKAMPFIZI, umujyanama wa koperative avuga ko intonde umucungamutungo afite ari inyandiko mpimbano kdi zikaba zikubiyemo amafaranga menshi amaze kunyerezwa, yagize ati: “twafashe imyanzuro ko nta mafaranga azongera gutangwa muntoki iki cyemezo cyateshejwe agaciro n’umucungamutungo na Perezida batagishije inama Abahinzi kugirango babone uko banyereza umutungo wa koperative.”

umuyobozi w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Muhanga Bwana KAYIRANGA Innocent yabwiye ko bagiye gukurikirana iki kibazo kuko Abanyamuryango babandikiye babibabwira.

Comments are closed.