Muhanga: Umugabonw’imyaka 35 y’amavuko akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 3

3,486

Umugabo usanzwe ukora akazi ko kotsa inyama witwa Ngendahimana Jean de Dieu w’imyaka 35 wo mu Karere ka Muhanga akurikiranyweho amahano yo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itatu y’amavuko.

Ngendahimana watawe muri yombi na RIB asanzwe atuye mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

Bikekwa ko icyo cyaha cyabereye ahitwa mu Rugarama mu Kagari ka Remera muri uyu Murenge, akaba yaratawe muri yombi  mu mpera z’icyumweru gishize biturutse ku makuru yatanzwe n’umubyeyi w’uwo mwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye IMVAHO NSHYA dukesha iyi nkuru ko bakimara kumenya aya makuru bihutiye gushakisha uyu ukekwaho iki cyaha ndetse anashyikirizwa Inzego z’ubutabera.

Yagize ati:Twamenye ayo makuru twihutira kumushakisha arafatwa ashyikirizwa Inzego zishinzwe kugenza ibyaha kugira ngo akurikiranweho iki cyaha acyekwaho”.

Akomeza yibutsa ababyeyi gukomeza gukurikirana abana babo no kubarinda ihohoterwa aho ryaturuka hose.

Uyu mugabo ukekwaho icyo cyaha asanzwe ari mucoma muri kamwe mu tubari tubarizwa i Muhanga, bikaba bivugwa ko yigeze kubana n’umugore ariko bagatandukana.

Comments are closed.