Muhanga: Umwanditsi w’urukiko yatawe muri yombi kubera kwaka ruswa.

4,848
Kwibuka30
Rwanda: Umugabo yafunzwe nyuma yo kuvuga ko avura coronavirus - BBC News  Gahuza
Urwego rw’ubugnzacyaha mu Rwanda RIB rwataye muri yombi umwanditsi w’urukiko kubera gukekwaho icyaha cyo gusaba ruswa.

Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga Bwana Robert Dushimuwera.

Muri iryo tangazo, RIB yavuze ko uwo mwanditsi akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa uwakekwagaho icyaha.

Kwibuka30

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Bwana Dushimuwera ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira abagize uruhare bose kugirango ukekwaho icyaha afatwe, inongera gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru kubasaba n’abatanga ruswa kugirango bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu cyacu.

Kuri uyu wa mbere ubwo Perezida wa Repubulika yatangizaga icyumweru cy’ubucyamanza, yagaragaje ko ruswa imaze kuba nyinshi mu nkiko, ndetse asaba ko hagomba gukorwa ibishoboka byose igacika bityo umuturage akabona ubutabera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.