“Sainte Trinité Schools” mu rugamba rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

24,912
Kwibuka30
“Sainte Trinite Schools”, ibigo byaragijwe roho mutagatifu birakataje mu rugamba rwo kuzahura no kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Ijambo “Ireme ry’uburezi” ni rimwe mu magambo ahora mu kanwa ka benshi hano mu Rwanda, ndetse benshi bakemeza ko iryo reme ry’uburezi mu Rwanda ridahagaze neza, bakabivuga bashingiye ku bushobozi buke bwa bamwe mu banyeshuri ari abakiga ndetse n’abamaze igihe gito barangije kuko banengwa kugira ubushobozi buke mu kazi.

Iki kibazo cyahagurukije inzego zitandukanye ari iza Leta ndetse n’iz’abantu bikorera ku giti cyabo ariko bahangayikishijwe n’icyo kibazo, ikintu cyatumye Umugabo witwa USENGUMUREMYI Jean Marie Vianney ahaguruka agashinga amashuri mu Turere tubiri maze ayaragiza Roho mutagatifu.

Kugeza ubu “SAINTE TRINITE” Schools ifite ibigo by’amashuri bigera kuri bine bikorera mu Turere twa Nyanza na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, ikintu cyishimiwe na benshi muri utwo Turere, ibyo bigo byose uko ari bine byigisha ibijyanye n’ubumenyi rusange ndetse bikigisha n’ibijyanye n’ubumenyi ngiro(TVETs) umunyeshuri akaba yakwisanga mu mashami atari munsi ya 15 yose atangirwa muri ibyo bigo byaragijwe Roho mutagatifu.

Indorerwamo.com yanyarukiye mu Karere ka Nyanza ivugana na Bwana Anastase HABINEZA uyobora ibyo bigo byose byaragijwe Roho mutagatifu maze atuganirira ku mbaraga bari gushyira mu rugamba rwo kurwanya ubujiji mu bana b’Abanyarwanda binyuze mu kuzahura no kuzamura ireme ry’uburezi rimaze igihe ritavugwaho rumwe.

Bwana HABINEZA Anastase uyobora ibigo bya SAINTE TRINITE schools ati:”Ni urugamba rutoroshye ariko hari icyizere cyo gutsinda

Yatubwiye ko urugamba barimo rukomeye kuko bisaba ubushobozi, ariko akaba yizeye ko bizakunda kuko n’ubuyobozi bw’igihugu bubashyigikiye bityo akaba adashidikanya ko bizarangira barutsinze, ati:”Nta kibazo mfite muri runo rugamba kuko iby’ingenzi dusabwa byose turabifite, ndetse na Leta mbona ituba hafi”

Kugeza ubu, ibigo byose uko ari bine, Saite Trinite Nyanza TVET School, Ingenzi Trinity School, Ecole Technique de la Sainte Trinite, na Ecole secondaire Sainte Trinite bifite abanyeshuri bakabakaba ibihumbi 2500, abakobwa bakaba ari 40%, umubare utari mubi namba ugereranije n’ibyifuzo bya Leta mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, ndetse muribyo, hakaba harimo ikigo kimwe cya Ingenzi Trinity school kiyoborwa n’umugore.

Umuyobozi wa Ingenzi Trinity School riherereye mu Karere ka Nyanza.

Madame Kangabe Fortune, umwe mu bayobozi bane bayobora kimwe mu bigo byaragijwe roho mutagatifu (Sainte Trinite), ayobora icyitwa Ingenzi Trinity school, cyatangiye umwaka ushize wa 2020, kikaba gifite ikiciro rusange, aba mbere bazakora ibizamini bya Leta mu cyiciro rusanga umwaka w’amashuri utaha, kandi umuyobozi aravuga ko hari icyizere kuko bari gutegurwa neza, ati:”Icyizere ni cyose, abana bari gutegurwa neza, kandi birakomeje, twizeye ko bazatsinda, ababyeyi bakomeze batugirire icyizere nk’ibisanzwe, ntituzabatenguha, abana barategurwa mu buryo bushimishije”

Amashami atangirwa mu bigo byaragijwe Roho mutagatifu “Sainte Trinite Schools”

Ikigo nka Nyanza TVET School giherereye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Kigoma, cyashinzwe mu mwaka wa 2015, cyonyine gifite abanyeshuri bagera kuri 750, biga mu mashami 11, harimo Tronc Commun, Ibaruramali, ubwubatsi, ubukerarugendo, guteka bya kinyamwuga, ikoranabuhanga(Computer application), multimedia(gutunganya amafoto na video), ubukanishi bwa moteri z’imodoka (Automobile Engine), amashanyarazi y’ibinyabiziga (Auto Electricity)ndetse na Electronics.

Ku kibazo cy’imitsindire, Bwana Anastase yatubwiye ko imitsindire yo muri ibyo bigo byose ihagaze neza kuko abakoze bose bajya batsinda, kubera ko bafite abarimu beza bashoboye ndetse n’ibikoresho bifasha umunyeshuri kwitwara neza muri ayo mashami byose bihari. Ati:“Ibikoresho birahari, ntabwo Leta yakwemera ko utangira ino mirimo udafite ibikoresho bihagije, munmashami yose dufitemo ibikoresho bihagije rwose”

Abanyeshuri biga ibjyanye no guteka bari mu myitozo
Kwibuka30
Hari ibikoresho byiza kandi bijyanye n’igihe na gahunda ya Leta yo kurengera ibidukikije, bakoesha za gaze birinda kumaraho amashyamba.
Bamwe mu biga ubwubatsi bari mu kazi hirya no hino
Abanyeshuli barubaka amazu bakanayazamura mu buryo bwa gihanga.
Abiga ubukanishi bw’ibinyabiziga nabo bitabwaho bagashakirwa imodoka bigiraho umwuga bahisemo kwiga.

Abiga ibijyanye n’ubukanishi bw’ibinyabiziga, bafata umwanya munini muri pratique (Imirimongiro), ikintu benshi bashima kuko n’abana iyo bagiye muri Stage basanga barabibonye. Umuyobozi Anastase ati:”…Amasaha menshi bayamara muri za workshops, birabafasha cyane, dufite ubuhamya bwinshi bw’abayobozi b’amagarage abana bacu bakoreraho, batubwira ko pratiques nyinshi zibafasha

Abiga ubukerarugendo bakora ingendoshure ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu.

Bamwe mu barangirije muri ibyo bigo bya Sainte Trinite barashima ubumenyi bahavanye, uwitwa Janvier RUKUNDO twasanze mu Biryogo, aremeza ko yarangije muri icyo kigo, ubu akaba yikorera ahitwa Tarinyota akora ibijyanye na serivisi, avuga ko byinshi akora mu kazi ke ka buri munsi abikesha ikoranabuhanga yahigiye.

Ubuyobozi burakangurira ababyeyi n’abanyeshuli kubagana muri uno mwaka w’amashuri

Ibigo Sainte Trinite biratangaza ko kuri ubu igikorwa cyo kwandika abanyeshuri cyatangiye, kubw’iyo mpamvu bagakangurira ababyeyi kohereza abana kujya kuhiga kandi bakabizeza ko bazahakura ubumenyi, n’indagaciro zo gukunda Imana n’igihugu, Umuyobozi wa sainte Trinite ati:

Turakangurira abanyeshuri n’ababyeyi kutugana rwose, twaratangiye kwandika, kandi bimaze iminsi, mbijeje ko icyiciro cyose umuntu yahitamo kuza kwiga hano atazigera yicuza na gato, ibyo ndabikwijeje nandi mbyijeje ababyeyi bazazana abana babo kwiga hano

Uwitwa Josiane wiga muri Trinite mu Karere Ka Nyanza, ati:”Jye mpamaze igihe, rwose ntacyo nicuza, ubu ndi mu bazarangiza uno mwaka, twahawe pratique zihagije, n’ubu iyo ndi hanze mba numva nisanga kuko mba mbona abakora ibyo ndi kwiga nta kintu kinini bandusha

Undi munyeshuri wiga ubukanishi muri Sainte Trinite Nyanza TVET School ariko utashatse ko izina rye rijya mu itangazamakuru, twamusanze muri imwe mu ma garage ya hano i Nyamirambo, aho ari kwimenyereza uwo mwuga, yatubwiye ko ibyo yize byose ari kubikoresha muri kano kazi, ati:”Jye niho niga, ariko nushaka ubaze boss, arabizi ko ndi umukozi mwiza kandi ushoboye, byose mbikesha Sainte trinite”

Ubuyobozi bwa Sainte Trinite buvuga ko uramutse ushatse kwiyandikisha muri kimwe muri bino bigo byose byaragijwe roho mutagatifu, wagana aho ibyo bigo biherereye, mu Karere ka Ruhango cyangwa se mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Nyanza, bandika mu masaha y’akazi guhera saa mbili kugeza saa kumi n’imwe, mu minsi y’imibyizi, ukaza witwaje ibyangombwa by’ikiciro ushoje, n’amafranga asabwa yo kwiyandikisha, cyangwa se ukaba wahamagara kuri 0788 562 698 ukaba wahabwa ibisobanuro birambuye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.