RIB yongeye guhamagaza Dr Kayumba Christopher ufite ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

7,666
Ikirego cy'Umukobwa ushinja Dr Kayumba gushaka kumusambanya kigeze he? -  Kigali Today
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ku yindi nshuro rwongeye gutumiza Bwana Dr Kayumba Christoher uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ribinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, ishyaka rya politiki ritaremerwa n’amaregeko y’u Rwanda RPD Rwanda (Rwanda Platform for Democracy) riyobowe na Dr KAYUMBA Christopher, ryatangaje ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwongeye guhamagaza umuyobozi waryo binyuze kuri convocation difitiye kopi, bigaragara kandi ko ubutumire bwakiriwe ku munsi w’ejo hashize taliki ya 7 Nzeli 2021.

Image

Ni urupapuro rwashyizweho umukono n’umugenzacyaha witwa Murekwa David, akaba ari nawe uri bugenze ibyaha uyu mugabo ashobora kuba akurikiranyweho.

Dr KAYUMBA yari aherutse kwitaba urwo rwego mu kwezi kwa Werurwe uno mwaka, hari ku italiki ya 22 z’uko kwezi twavuze haruguru.

Mu ntangiriro z’uno mwaka nibwo Dr Kayumba Christopher yashinze ishyaka rya politiki nyuma yo kurangiza igifungo cye muri gereza ya Mageragere.

Icyo gihe yavuze ko ashinze iryo shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kubera ko kubwe hari ibitekerezo byinshi yakomeje gutanga kandi yabonaga byateza imbere umuturage ariko akabona bidashyirwa mu bikorwa.

Dr Christopher Kayumba yakomeje kenshi kumvikana mu bitangazamakuru anenga uburyo gahunda za Leta zishyirwaho n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, yanenze kenshi imiyoborere y’igihugu mu nzego nyinshi kandi zitandukanye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.