Muhanga: Yafashwe agiye kuvunjisha amadorari y’amahimbano

9,580

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga yafashe umugabo witwa  Ndayishimiye Reverien wari ugiye muri Banki ya UNGUKA Ishami rya Muhanga riherereye mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe agashaka kuvunjisha amadolari y’Amerika 2,000 y’amahimbano.

Ndayishimiye Reverien yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Werurwe 2022, ahagana saa moya z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ndayishimiye yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ umwe mu bakozi b’iyi Banki.

Yagize ati: “ Umukozi wa banki yahamagaye Polisi avuga ko hari umuntu uje kuvunjisha amadolari 2,000 y’amanyamerika ngo bamuhe amanyarwanda, hanyuma bayashyize mu kamashini kagenzura amafaranga basanga ari amiganano”.

Polisi ikimara kumva ayo makuru yahise ijya kuri iyo banki koko basanga amakuru niyo, niko guhita ifata uyu Ndayishimiye arafungwa.

SP Kanamugire yashimiye ubuyobozi bwa Unguka Bank bwatanze amakuru yatumye Ndayishimiye afatanwa aya madolari y’amiganano, anaboneraho kwibutsa abantu bakora ibikorwa nk’ibi byo kwigana amafaranga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.

Ndayishimiye yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo  ya  Nyamabuye ngo hakurikizwe amategeko.

Comments are closed.