“Muhoozi aracyari umusirikare wa Uganda” Umuvugizi wa UPDF

7,594
Kwibuka30

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yatangaje ko kugeza ubu atarabona urwandiko rwa Muhoozi Kainerugaba rusaba gusezera mu gisirikare, bityo ko uwo mugabo akiri umusirikare mu ngabo z’igihugu UPDF.

Nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 Werurwe, General Muhoozi Kainerugaba atangarije ku rukuta rwe rwa twitter ko asezeye mu gisirikare cya Uganda yari amazemo imyaka hafi 30 akorera, kuri ubu hari amakuru menshi akomeje kuvuga ibitandukanye n’icyo cyemezo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda UPDF Brig Gen Felix Kulaigye yavuze ko kugeza ubu ubuyobozi bukuru bwa gisirikare cya Uganda butari bwabona urwandiko rwanditswe na Muhoozi we ubwe avuga ko yasezeye mu gisrikare, bityo rero ko kugeza ubu agifatwa nk’umusirikare, yagize ati:”Ibyo bintu usibye kubibona mu bitangazamakuru byinshi, nta kindi mbiziho, kugeza ubu ubuyobozi bukuru bwa UPDF ntiburakira cyangwa bubone urwandiko urwo arirwo rwose rwa Gen.Muhoozi usaba gusezera mu gisirikare”

Brig.Gen. Felix Kulayigye Reappointed UPDF Spokesperson Replacing Gen  Flavia Byekwaso. • The Campus Times

Brig. Gen. Felix, umuvugizi wa UPDF yavuze ko igisirikare gifite uko cyubatswe, kandi ko kugeza ubu Muhoozi akiri umusirikare wa Uganda

Kwibuka30

Brig. Gen. Felix yakomeje avuga ko hari uburyo buzwi umuntu asezeramo igisirikare, ati:”Igisirikare cya Uganda gifite uburyo gikozwe, si umwihariko ni ku isi hose, iyo umusirikare ashaka gusezera arandika akabisaba natwe tukicara tukareba impamvu yatanze ko zumvikana, umwuga w’igisirikare si ububaji aho umuntu abyuka akandika kuri facebook ko asezeye, no”

Umunyamakuru wubashywe muri Uganda bwana Andrew Mwenda yavuze ko isezera rya Muhoozi Kainerugaba binyujijwe kuri twitter byaturutse ku makosa y’abashinzwe gukoresha twitter ya general Muhoozi Kainerugaba.

Hari andi makuru yavugaga ko nyuma y’aho Muhoozi ashyize hanze amakuru y’isezera rye mu gisirikare, ise umubyara KAGUTA YOWERI Museveni yahise amuhamagara akamubaza ibyo aribyo, ndetse ngo akaba yarahise amusaba kuvuguruza ubwo butumwa.

Kugeza ubu nta makuru atandukanye n’ubutumwa bwatambukijwe kuri twitter yari yashyirwa hanze nyir’ubwite abivuguruza cyangwa se ngo abe yashimangira ibyanditswe.

Byinshi ukwiye kumenya kuri Kainerugaba Muhoozi umuhungu wa Museveni  uzanamusimbura. - Pamakio Press

Comments are closed.